Kigali

Jose Chameleone afite agahigo gakomeye mu mateka y'igihugu cya Uganda

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:9/01/2025 15:32
0


Umuhanzi w'icyamamare wo muri Uganda, Jose Chameleone amaze kwandika amateka akomeye mu muziki wa Uganda aho yagiye yitabira ibitaramo bigari kandi bikitabirwa n'abantu benshi.



Uyu muhanzi yagiye agaragaza ubudahangarwa bwe n'urukundo afite mu bafana aho mu mwaka wa 2014 yataramiye imbere y'abafana 40,000 mu gitaramo gikomeye cyabereye kuri "Lugogo Stadium" muri Kampala. Iki gitaramo cyamuhesheje agahigo ko kuba yarakoreye igitaramo kinini mu mateka y'umuziki wa Uganda.

Nyuma y'igitaramo gikomeye muri Uganda, Jose Chameleone yagarutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu 2018. Icyo gihe, yakoreye igitaramo mu mujyi wa Goma cyitabiriwe n’abafana 30,000. Iki gitaramo cyerekanye neza imbaraga ze mu guhuza abakunzi b'umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Jose Chameleone yagize izina rikomeye mu mwaka wa 2000, ubwo yatangiraga umwuga w'umuziki. Yatangiye gukora indirimbo zitandukanye zihuza injyana ya Reggae, Afrobeat na Dancehall. Umuziki we watangiye gukundwa cyane, ndetse akurura abakunzi b'umuziki mu bihugu byinshi bya Afurika.

Mu 2015, Jose Chameleone yegukanye igihembo gikomeye cya All Africa Music Award (AFRIMA) mu cyiciro cya "Song Writer of the Year". Ibi byerekanye ko afite impano idasanzwe yo kwandika indirimbo zifite ubuhanzi buhebuje.

Uyu muhanzi w'intangarugero ubu ari kwitabwaho mu bitaro muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho arimo kuvurwa indwara ya 'Acute pancreatitis'.

Jose Chameleone yaciye agahigo ko kugaragarizwa urukundo n'abafana benshi

Ubwitabire bw'abafana muri Lugogo Stadium mu gihugu cya Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND