Perezida Kagame yavuye imuzi ibibazo by'umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari ikibazo kireba Afurika n'Isi yose muri rusange.
Kuri uyu wa Kane tariki 9
Mutarama 2025, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera mu
Gihugu n’abahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, kigaruka
ku ngingo zireba ubuzima rusange bw’Igihugu, ububanyi n’amahanga n’ibindi.
Iki kiganiro cya mbere
kibaye muri manda nshya ya 2024/29 ndetse kibaka by’umwihariko gifungura umwaka
wa 2025, cyabereye muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame yatangiye avuga ko
umwaka ushize wa 2024 wagenze neza ku Rwanda n’Abanyarwanda kandi hari icyizere
ko ari ko bizagenda no muri uyu wa 2025.
Ati: “Umwaka ushize
warangiye neza, ubu turi mu mwaka mushya nk’Igihugu, abaturage
n’abafatanyabikorwa twizeye ko tuzakomeza gukora neza nk’uko twabigenje umwaka
ushize ndetse tukaba twakora byinshi harimo no gushaka amahoro mu Karere.”
Perezida Kagame yavuze ko
ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi
ya Congo, ari ibibazo bireba Congo nk’igihugu, Akarere ka Afurika
y’Iburasirazuba, Umugabane wa Afurika n’Isi yose.
Ati: “Iki kibazo cyo mu
Burasirazuba bwa Congo, nasobanuye mu bihe byashize, ntabwo ari ikibazo
cy’Uburasirazuba bwa Congo ahubwo ni icya Congo yose, Akarere kacu, Umugabane
wacu ndetse n’Isi. Ariko buri gihe gifatwa nk’ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo.”
Yavuze ko ibibazo byo mu
Burasirazuba bwa Congo, bikomoka ku mateka y’icyo gihugu ndetse n’amateka ya
Afurika muri rusange ariko usanga bigirwamo uruhare n’Isi yose harimo n’ibihugu
byitwa ko bikomeye.
Ati: “Icyo kibazo gifite
imizi mu mateka y’icyo gihugu, amateka y’Akarere ndetse n’amateka y’Umugabane
wacu, yatangiriye muri ibyo bihe by’Ubukoloni.”
Perezida Kagame yavuze ko
Umutwe wa M23 ugizwe n’abaturage ba Congo, ndetse kuba bari kurwana n’Ingabo
z’icyo gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, atari uko bakunda
intambara ahubwo ari uguharanira uburenganzira bwabo.
Ati “Kuki bari kurwana?
Kuki dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 hano mu Rwanda bavuye muri ako karere.
Kuki dufite impunzi hano? Ni uko u Rwanda rushaka impunzi rukaba
rwarazihamagariye kuva muri Congo kuza hano mu Rwanda? Nabivuze mu kibazo cya
mbere, ni kuki M23 iri kurwana? Ni uko bakunda kurwana?”
Perezida Kagame yibukije
ko n’ubwo abagize Umutwe wa M23, umunsi umwe bitwa Abanye-Congo undi bakitwa Abanyamahanga, bidakuraho ko ari abaturage b’icyo gihugu.
Ati: “Iyi mirwano iri
kubera mu Burasirazuba bwa Congo, urashaka kuvuga ko abantu bari muri iki
cyumba batazi uko byatangiye, aho byatangiriye? Imirwano yatangiye mu myaka
myinshi ishize, aba bantu bari kurwana ntabwo baturutse mu Rwanda, mu gihe
byose byatangiraga cyangwa igihe batangiraga imirwano yose.”
Yavuze ko abagize Umutwe wa M23 badakwiye guhuzwa n’u Rwanda kuko abenshi Congo yabasanze aho bari biturutse ku mpamvu zirimo iz’amateka. Ati “Ntabwo ari uko habayeho kuva mu Rwanda.
Ariko icyo mvuga ko Congo yasanze bariya bantu hariya, bifite aho
bihuriye n’ayo mateka y’Ubukoloni, ni yo mpamvu abayobozi ba Congo, rimwe
bemera ko aba ni Abanye-Congo, ariko nyuma bakagerageza gushaka impamvu ngo
imirwano ishyigikirwa n’u Rwanda. Ariko ntabwo bashobora kuvuga ko abantu
batangije iyi mirwano, abari kurwana baturutse mu Rwanda. Ntabwo baturutse mu
Rwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko
umuhate wo gushaka ibisubizo by’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, ugomba
gukomeza ariko hakibazwa ibibazo bya nyabyo ndetse n’ibisubizo, bya nyabyo.
Ati: “Hagomba gukomeza
kubaho umuhate wo gushaka ibisubizo ariko ntabwo byaba ibintu bisanzwe, ntabwo
twakomeza kubikora nk’uko tumaze igihe tubikora mu gihe icyo dushaka ari
ibitanga ibisubizo. Imbaraga zigomba gushyirwamo twibaza ibisubizo bya nyabyo,
tukabona ibisubizo bya nyabyo. Ikibazo cya FDLR kigomba gusubizwa, ibibazo
by’imbere muri RDC bigomba kubonerwa ibisubizo kandi ibisubizo biri imbere mu
gihugu, mu biganiro.”
Perezida Kagame yavuye imuzi ibibazo by'umutekano muke muri RDC
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu
TANGA IGITECYEREZO