Kigali

Kenya: Urupfu rw'umukobwa rwateje imyigaragambyo bamwe barahunga

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:9/01/2025 8:18
0


Ubwicanyi bukomeye bwabereye mu Karere ka Mwea, mu Ntara ya Kirinyaga, bwateye agahinda mu baturage, aho benshi muri bo bafashe icyemezo gikomeye cyo kwigaragaragambya, bashaka ubutabera, nyuma y'urupfu rw'umukobwa w'imyaka 16, Purity Makena.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Citizen Digital ivuga ko  umurambo we wasanzwe hafi y'uruzi rwa Thiba mu karere ka Mwea-West ku ijoro rya Noheli, ibyo byateye agahinda n'umujinya ukomeye mu baturage.

Ejo, tariki 08 Matarama 2025, abaturage bo mu karere ka Mwea-East, byabanze mu nda, maze bazindukira mu ngo z'abagabo babiri bakekwaho icyo cyaha. Mu gikorwa cy'uburakari bukabije, bashyize umurambo wa Purity ku muryango w'umwe mu bakekwaho ibyaha.

Bitewe n'agahinda abo baturage bari bafite, batangiye kwigaragambya mu gace kose igihe kigera hafi ku isaha, bazenguruka agace kose bavuga agahinda n'intimba batewe n'urupfu rw'uyu mukobwa.

Igikorwa cyo kugarura ituze n'umutekano cyakozwe n'abapolisi bo kuri sitasiyo ya ya Wanguru hamwe n'Umuyobozi w'Akarere, George Mungai ntago cyari cyoroshye, kuko uburakari abaturage bari bafite ntibwari busanzwe.

Byabaye ngombwa ko abapolisi bakoresha ibyuka biryana mu maso  mu gutatanya abantu, ariko biba iby'ubusa kuko ibikorwa byo kwangiza imitungo y’abakekwaho icyaha byarakomeje, ndetse hangirika byinshi. Nyamara nubwo rwose abo baturage bari bamaramaje, imiryango y’abakekwa yabashine guhunga nta n'umwe ugize icyo aba.

Se wa Purity, John Muriuki, yatangaje ko hari ikimenyetso cyasigaye ku mubiri gishobora gufasha kugaragaza uwakoze icyo cyaha. Nimero ya telefone y’uvandimwe wa Purity (mukuru we), yari yanditse ku kaboko ke igihe batoraga umurambo.

Muriuki yagize ati "Abashinzwe umutekano bahamagaye telefone ya mukuru wa Purity mu buryo budasanzwe, nyuma twamenye ko abamwishe bari banditse nimero ye ku mubiri wa nyakwigendera," .

Hakomeje kandi gukwirakwira amakuru y’ibihuha avuga ko kandi hari n'ikibazo cy’ibikorwa bya LGBTQ (ubutinganyi). Abaturage bavuze ko umwe mu bakekwa abana n'abo bahuje igitsina, bakaba banamushinja ko ariwe wagiye atera impfu z'abandi bantu batandukanye. 

Babivugaga mu gahinda kenshi bati "Turashaka ko bakurwa mu mudugudu wacu," umuyobozi w'umudugudu witwa Paul Migwi yabisobanuye avuga ko uwo mugabo nta kabuza, ari ubutinganyi ndetse akaba yarabaye intandaro y'impfu z'abandi bantu benshi.

Nyirasenge wa Purity, Susan Muthoni, avuga ko umukobwa wabo yari yaragiranye umubano n'umwe mu bakekwa, ndetse ko icyo cyaha gishobora kuba cyaraturutse ku kutumvikana ku bijyanye n'uko uwo musore yari umutimganyi.Ati''Uyu musore n'umukoresha we ari nawe bafatanyije kwicwa Purity, baketse ko yaba yaramenye ibikorwa byabo by'amabi. Twebwe dukeka ko ari cyo cyaba cyaratumye bamwica nyuma yo kubimenya''.

Ku bijyanye n'iki kibazo gikomeje kuvugwa, Umuyobozi w'Akarere George Maina yavuze ko imiryango y’abakekwa yahise ihungira mu mudugudu wa Rogoi muri Murinduko, ariko nubwo bahuye n'ingorane mu rugendo rwabo ubwo basangaga abaturage mu muhanda rwagati bari gutwika ibikoresho byabo n'imyenda yabo, bagerageje guhunga ndetse bararokoka.

Purity Makena yashyinguwe muri uwo mugoroba, mu mudugudu wa Ngucue aho umuhango  witabiriwe n'abayobozi b'itorero. 

Umuyobozi wa Polisi muri Mwea-West, Rashid Ali, yatangaje ko abakekwa bombi bafashwe kandi bakomeje gukurikiranwa ndetse ko iperereza rikomeje. Yagize ati "Abakekwa bamaze gufatwa kandi iperereza rirakomeje,".

Nk’uko iperereza rikomeje, hakenewe ubufatanye, aho abaturage basaba ubutabera ku rupfu rwa Purity Makena ndetse bakeneye ibisobanuro ku buryo ubwo bwicanyi bwagenze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND