Kigali

Savara yanenze Willy Paul ku byo yakoze muri 'Furaha City Festival' byatumye Diamond ataririmba

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:8/01/2025 23:16
0


Umuhanzi wo muri Kenya, Savara yatangaje ko mugenzi we Willy Paul ibyo yakoze bidakwiye. Ibi byakomotse muri "Furaha City Festival" ubwo Willy Paul yatezaga akavuyo bigatuma igitaramo kitagenda neza nk'uko byari byapanzwe, bikarangira na Diamond Platinumz ataririmbye.



Umuhanzi Savara uzwi cyane muri "Show you off", umwe mu bagize itsinda rya Sauti Soul ryo mu gihugu cya Kenya, yatangaje ko Willy Paul yakoze igikorwa giteye isoni mu birori bya Furaha City byabaye ukwezi gushize. 

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, Savara yavuze ko ibikorwa bya Willy Paul byari bigamije gushaka kwamamara, ariko akabikora mu buryo budakwiriye. Yavuze ko ibyo Willy Paul yakoze byari byerekanaga ubwana ndetse birimo kubangamira isura nziza y'umuziki wa Kenya.

Savara yakomeje avuga ko Willy Paul yakoresheje uburyo bw’urukozasoni bwo gutesha ishema mugitaramo cya Furaha City, akavuga ko ibyo yakoze byari ubwana ndetse bigaragaza ko afite icyifuzo cyo kugera ku buzimu bwo kumenyekana byihuse mu buryo budakwiriye. 

Yongeyeho ko ibikorwa nk'ibi byangiza isura y’umuziki wa Kenya ku rwego mpuzamahanga, kandi ko bigira ingaruka mbi ku bahanzi b'imbere mu gihugu.

Uyu muhanzi kandi yateye utwatsi ibitekerezo bya Willy Paul byo guhangana na Diamond, avuga ko ibyo bitekerezo atari byiza, ahubwo hagomba gukorwa umuziki mu buryo bwubaka, kandi ko bihesha isura mbi iyo bikorwa mu buryo budakwiriye.

Ibi bikorwa bya Savara ku kibazo cya Willy Paul byamaze kugera mu itangazamakuru, aho abantu benshi basabye ko hakoreshwa inzira nyayo zo kuganira no gukemura amakimbirane hagati y'abahanzi mu buryo bwubaka no gufasha uruganda rw'umuziki rwa Kenya kugera ku rwego rwo hejuru nta kubangamirana.

Willy Paul yanenzwe mu buryo bukomeye

Savara yanenze imyitwarire y'umuhanzi mugenzi we Willy Paul

Diamond yatashye ataririmbye kubera akavuyo katejwe na Willy Paul





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND