Kigali

Umugore niwe uyoboye! Urutonde rw'Abahanzi 10 bakomeye mu Kinyejana cya 21

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:9/01/2025 8:52
0


Mu gihe umwaka wa 2025 utangiye, Billboard yagaragaje urutonde rw’abahanzi 10 bakomeye kurusha abandi mu Kinyejana cya 21



Aba bahanzi bagaragaje impano, ubuhanga ndetse n’uruhare runini mu buhanzi, gutsindira ibihembo bitandukanye kandi ntibahwema gukora bimwe mu bitaramo byagiye byitabirwa n'abafana benshi, bityo bakaba bahabwa agaciro k’ikirenga ku rwego rw’Isi.


Dore abahanzi 10 bakomeye mu Kinyejana cya 21

1. Taylor Swift


Taylor Swift ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’ibihangano bye bikundwa n’abatari bake. Afite indirimbo nyinshi zagiye zigaragaza impano ye idasanzwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvuga ku buzima bw’umuntu. Yagiye atwara ibihembo bikomeye kandi akora neza mu buryo bw’imyidagaduro.

2. Drake

Drake ni umwe mu bahanzi b'injyana ya Rap yerekanye ubuhanzi bufite ibikorwa bikomeye ku Isi. Yabashije gushyira ku isoko ibihangano byinshi byagiye biba intsinzi mu njyana Rap ndetse na R&B. Imyaka ye mu muziki imaze kumugira igihangange kandi abantu benshi bakunda uburyo atanga ubutumwa mu ndirimbo ze.

3. Rihanna

Rihanna, ni umuhanzikazi udasanzwe mu njyana ya Pop, R&B  Abantu benshi bamukunda kubera impano ye, imbaraga afite mu guteza imbere umuziki ndetse n’umugambi wo gukora ibikorwa bya bihambaye no gushyigikira ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu.

4. Post Malone

Post Malone ni umwe mu bahanzi b'imena bafite impano idasanzwe. Ubu buryo bwe bwo gukora umuziki bwuzuyemo injyana zitandukanye, harimo Rap, Rock na Pop. Kuri we, umuziki ni uburyo bwo gusangiza Isi ubutumwa butandukanye ndetse n'uburyo bwo kumvikanisha imibereho y’abantu bo mu muryango.

5. Eminem

Eminem ni umurperi  w’ubusizi n’ubuhanga bw’umuziki utajya uvugwa mu bintu bitandukanye. Ni umwe mu bahize abandi muri Rap, aho amaze imyaka myinshi atanga impanuro n’ibitekerezo byubaka sosiyete. Ntibitangaje kuba ari ku rutonde rw’abahanzi bakomeye kuko ni umwe mu byitegererezo ku bandi bahanzi.

6. The Weeknd

The Weeknd ni umwe mu bahanzi bafite umuziki ushushanya ibintu bitandukanye by’ubuzima. Yabashije kuba umwe mu bahanzi bakomeye cyane cyane  muri Pop na R&B. Arazwi ku buryo bwo guhuriza hamwe impano zo kubyina, kuririmba no gukora ibihangano bifite imbaraga.

7. Beyoncé

Beyoncé ni umuhanzikazi ukomeye cyane mu njyana ya Pop na R&B. Azwiho ubuhanga bwo kugira impano y'umuririmbyi, umubyinnyi ndetse no kuba Producer. Ni ikirangirire ku Isi kandi ibikorwa bye bikomeje kwerekana ko afite ijambo rikomeye mu buhanzi.

8. Justin Bieber

Justin Bieber ni umuhanzi wagaragaje impano kuva  akiri muto mu njyana ya Pop. Azwi ku ndirimbo ze zagiye zitwara ibihembo bitandukanye kandi akomeje kugira uruhare rukomeye mu bijyanye n’imyidagaduro.

9. Bruno Mars

Bruno Mars azwi cyane mu njyana ya Pop, Funk ndetse na Soul. Azwi ku buryo bwo gukora indirimbo zifite umudiho ukomeye kandi z’urukundo. Indirimbo ze, cyane cyane izo aririmba mu buryo bwa Funk, ni ibihangano biryohera benshi.

10. Usher

Usher ni umuhanzi ukora umuziki wa R&B ndetse na Pop. Azwi ku buryo bwe bwo kubyina ndetse no kuririmba indirimbo zibyinitse. Ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki ku rwego rw’Isi.














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND