Kigali

Chloe Bailey yabajijwe ku mubano we na Burna Boy arya iminwa

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:9/01/2025 10:27
0


Umuhanzikazi w'icyamamare muri Amerika , Chloe Bailey, yagarutse ku buzima bwe muri Lagosn, abajijwe iby'amakuru y'urukundo yavuzwe cyane hagati ye na Burna Boy, umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Nigeria, aho gusubiza yivugira ibyiza yabonye muri Lagos.



Chloe Bailey, umuririmbyi w'umunyamerika, yaganiriye na Loren Lorosa muri The Breakfast Club ku bijyanye n'ubuzima bwe muri Lagos ndetse n'amakuru ajyanye n'inkuru y'urukundo n'umuhanzi Burna Boy. 

Muri ikki kiganiro, Bailey yavuze ku rugendo rwe rwa muzika ndetse n'uburyo yishimiye igihe cye muri Lagos ku cyamubereye umwanya wo gutyaza impano ye.  Ati:"Lagos ni umujyi ufite umwuka wihariye, Umuco n’uburyo abantu bakira abashyitsi bwantunguye cyane". 

Loren Lorosa yagerageje kumusaba  kugira icyo atangaza kuri urwo rukundo, amubaza niba azazana umukunzi kuri NAACP Awards. Chloe yahise asubiza mu buryo buhinyuza, avuga ko azaba ari kumwe na nyina wo muri batisimu (God  Mom )  ndetse n'umuyobozi we, abajijwe niba azazana na Burna Boy, yasubije umunyamakuru ko yazamwibariza.

Chloe abajijwe  iby'umubano we  na Burna Boy, yahise ayobya uburari  yivugira  ibyiza yabonye muri  Lagos birimo Resitora, utubyiniro n'ahandi hantu ho gusohokera.

Hamaze iminsi  hacicikana amakuru  avuga ko  uyu muhanzikazi  ari mu rukundo na  Burna Boy, gusa kugeza ubu  nta ruhande na rumwe ruremeza ko koko uyu mubano uhari  atari uguhuzwa n'akazi ku buhanzi kuko   bagiye bagaragara barikumwe  ahantu hatandukanye.

If Burna Boy na Chloe Bailey bivugwa ko bari mu rukundo.

Chloe Bailey yanze kugira icyo atangaza ku mubano we na Burna Boy








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND