Umwe mu miryango ifatwa nk'intangarugero mu muziki Nyarwanda wa Ishimwe Clement n'umuhanzikazi Butera Knowless, watanze ubuhamya bw'uko wagiye utegwa iminsi kenshi none ubu ukaba umaze imyaka 8 uhamye.
Mu kiganiro bagiranye na B&B, babajijwe ibanga ryabafashije gukora itandukiro n'andi ma-couple y'abanyamuziki usanga adatera kabiri by'umwihariko mu bihugu byateye imbere mu muziki nka Leta zunze ubumwe za Amerika.
Clement asubiza yagize ati: "Ntaho turagera hashize imyaka 8 gusa. Mu by'ukuri natwe ubwacu turitungura kuko abantu benshi iki gihe ntabwo bagiye bakiduha, kandi natwe dukurikije uko batubwiraga igitutu cyo kuvunga ngo ariko wa mugani ibi bintu birashoboka? Ariko aho bigeze tumeze neza, turacyari kumwe, turashima Imana, umuryango wabaye munini dufite abana."
Yavuze ko nubwo bashimira Imana ku bw'iyi ntambwe ikomeye ikomeje kubateza, bo batifata nk'urugero nk'uko benshi babivuga, kuko na bo hari aho bifuza kugera bakarambana.
Knowless yavuze ko nubwo abantu bagiye babatega iminsi nta gitutu byabashyizeho kuko babanje kuba inshuti cyane, ahishura ko we icyamubereye umusingi ari uko bamenyanye kuva kera, bakiga hamwe ndetse bakaza no gutangira gukorana.
Ati: "Nibaza ko hari umubano wabayeho mbere ituma igitutu icyo aricyo cyose kitagira agaciro cyane kubera ibyo bihe byose tuziranye, kandi noneho akaba yari inshuti yanjye cyane, byoroshya nyine urugendo."
Yatangaje ko bagishyigingiranwa, abantu benshi babahaga umwaka umwe gusa ubundi bagahita batandukana kimwe n'ibindi byamamare, ariko kugeza ubu bakaba bakibanye neza nta kibazo bafite.
Knowless yavuze ko kimwe mu byabafashije kurenga bimwe mu bintu bibi byagiye bibavugwaho mu bihe byatambutse, ari uko bari bazi icyo bashaka (kubaka) kandi bombi bakaba badakomeza ibintu cyane.
Ati: "Nyuma y'ibintu byose, ba bantu bose, ibyandikwa bibi, abavuga babi, birangira utashye nyine ugarutse hano uri kumwe na wa muntu. Ni mwebwe mugomba kumenya ko mubishatse mwakwisenya, ariko munabishatse mwakwiyubaka. Niba muhisemo inzira yo kubaka rero, ibindi mubitera umugongo."
Mu gusubiza impamvu bahisemo guhisha amasura y'abana babo cyane ntabashe kugaragara mu itangazamakuru, Clement yasobanuye ko ari ukubaha amahitamo y'ahazaza habo.
Ati: "Hari uburenganzira twambura abana. Abana dufite nta kivuga ko bazaba abanyamuziki, nta kivuga ko bazagira aho bahurira n'ibintu bibashyira kuri 'spotlight.' Hari igihe bazahitamo kwibera abasirikare, abaganga,..."
Yakomeje avuga ko abana babo bashatse no kuba abanyamuziki babashyigikira kuko ubumenyi ababyeyi babo bafite buhagije. Ati: "Rero kuri twebwe amahitamo yacu yari uko tubaha umwanya wo kuba abana.
Ariko rwose uwo byateye ikibazo, ku bana niho duca umurongo ubundi. Ku wo byateye ikibazo, amahitamo ya mbere ahari ni uko twamusaba kubyihanganira, aya kabiri ni ukubyara uwe akamushyira hanze."
Umwaka ushize, Butera Knowless na
Ishimwe Clement bizihije isabukuru y’imyaka umunani bamaze babana nk’umugabo
n’umugore, bayizihiriza mu rwuri rurimo n’inka bari baherutse kugabirwa na Perezida
Paul Kagame bakomeje gushimira.
Icyo gihe, Butera Knowless
yifashishije Instagram yanditse agaragaza ko yishimiye kuba isabukuru bamaranye
babana, yahuriranye no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.
Ati: “Imyaka 13 turi kumwe ndetse n’imyaka umunani dushyingiranywe. Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n’umubyeyi wacu Rudasumbwa Perezida Kagame.
Umutima wanjye wuzuye
amarira y’ibyishimo. Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira
inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho,
ntiyigeze arekera. N’ubu aracyadusindagiza,ngo tudatsikira.”
Yakomeje avuga ko we na
Ishimwe Clement bazahora bashimira Perezida Kagame.
Ishimwe Clement na we
yanditse ku mbuga nkoranyambaga yunga mu ry’umugore we agaragaza ko bishimiye
kwizihiza umwaka wa munani babana, bigahurirana no kwishimira inka bagabiwe na
Perezida Kagame.
Ku wa 14 Nyakanga 2024,
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu
Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo
yiyamamarizaga muri ako Karere.
Gutumira abahanzi batuye
i Bugesera ni icyifuzo cyakiriwe neza na Paul Kagame ubwo yari agiye kugeza
ijambo ku barenga ibihumbi 250 bakoraniye mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kwiyamamaza.
Icyo gihe Perezida Kagame
yasubije icyifuzo cya Knowless wari wamusabye ko yazabatumira nk’abaturanyi be
bo mu Bugesera, yaragize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko
yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira
tugatarama.”
Nyuma y’iminsi icyenda Kagame yahise yakirira i Kibugabuga abahanzi batuye muri aka Karere by’umwihariko ahazwi nko mu Karumuna barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi batandukanye.
Knowless na Clement bakoze ubukwe ku wa 7 Kanama 2016, uyu munzi bujuje imyaka umunani babana nk’umugore n’umugabo, bakaba barabyaranye abana batatu aribo; Ishimwe Or Butera wavutse mu mwaka wa 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n’undi w’umuhungu wavutse tariki 03 Werurwe 2023.
Umuhanzikazi Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement bahishuye ibanga ryabafashije kubaka nyuma yo gutegwa iminsi
Ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 8 bamaze barushinze, Perezida Kagame yabagabiye inka
Knowless na Clement bahamya ko bubatse neza ndetse bakataje muri uru rugendo runanira ibyamamare byinshi
TANGA IGITECYEREZO