Kigali

Perezida Mahama yiyemeje kuzahura ubukungu bwa Ghana imbere y’abarimo Perezida Kagame

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/01/2025 14:33
0


Imbere y'Abanyacyubahiro barimo Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, Perezida John Dramani Mahama yijeje abanya-Ghana byinshi bizabageza ku iterambere rihamye birimo kuzahura ubukungu bw'Igihugu no kwimakaza ubumwe.



Perezida John Dramani Mahama warahiriye kuyobora Ghana ku wa Kabiri, yijeje abaturage b’igihugu cye gushyira imbaraga mu kuzahura ubukungu, imiyoborere idaheza, kwimakaza kubazwa inshingano, guhanga ibishya n’ubumwe bw’Abanyagihugu.

Mu butumwa yabagejejeho amaze kurahira yagize ati “Umuhate wanyu mu kuzana impinduka ntabwo uzaba impfabusa. Nzacishwa bugufi no gufata inshingano ku mbogamizi izo ari zo zose kandi nzahorana ubushake bwo gusaba ubufasha mu kuzishakira ibisubizo.”

Uyu muhango witabiriwe n’abarimo Perezida Kagame ageze i Accra ku munsi nyirizina w’irahira rya Perezida Mahama na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang, kuwa Kabiri 7 Mutarama 2024.

Perezida Mahama w’imyaka 66 y’amavuko, yatsinze amatora ku majwi 56.3%, akaba asimbuye Nana Akufo-Addo ku butegetsi.

Si ubwa mbere uyu mugabo ayoboye Ghana kuko yanabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

Ubwo Mahama yatangazwaga nk’uwatsinze amatora, Perezida Kagame ni umwe mu bamushimiye ndetse bamwizeza ubufatanye.

Umukuru w’Igihugu yaragize ati “Shimirwa nshuti yanjye John Dramani Mahama ku bw’intsinzi wabonye mu matora ya Perezida. U Rwanda na Ghana bihuriye ku ntumbero ikomeye y’iterambere kandi twiteguye gukorana mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu, no kuganisha Afurika ku cyerekezo cy’iterambere.”

John Mahama warahiriye kuyobora Ghana, yabonye izuba ku ya 29 Ugushyingo 1958, avukira mu gace kitwa Damongo muri iki gihugu. Se umubyara, Emmanuel Mahama, wari umuhinzi w’umuceri w’umukungu, na we yari umuyobozi ukomeye muri Repubulika ya mbere yari iyobowe na Perezida wa mbere wa Ghana, Kwame Nkrumah.

Perezida Mahama, afite impamyabumenyi mu by’itumanaho yakuye muri Kaminuza ya Ghana mu 1986. Afite n’indi mpamyabumenyi mu birebana no kwita ku buzima bwo mu mutwe, yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Imibereho Myiza riherereye i Moscow muri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti.

Mahama yashakanye na Lordina Mahama, babyarana abana batanu barimo uwitwa Sharaf wahoze akinira Rostocker FC nka rutahizamu. Ni umukristu wavukiye akanakurira ubarizwamo abakristu n’abayisilamu. Kuri ubu, uyu muyobozi mushya wa Ghana, asengera mu itorero ryitwa Assemblies of God. 


Perezida John Mahama yongeye kurahirira kuyobora Ghana


Yijeje abaturage ibintu binyuranye birimo kuzahura ubukungu bw'igihugu no kwimakaza ubumwe bw'Abanyagihugu


Ni umuhango witabiriwe n'Abakuru b'Ibihugu banyuranye barimo na Perezida Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND