Kigali

Kanyabugabo Hadji yahaye impano rutahizamu Adama Bagayogo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/01/2025 22:45
0


Ubwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Police FC ku wa Gatandatu wari urangiye, Hadhi Kanyabugabo Mohammed yatunguranye akuramo isaha yari yambaye ayihera ADAMA Bagayogo.



Nyuma y'umukino Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-0 ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2025, umukunzi wa Rayon Sports Kanyabugabo yahaye impano y'isaha Adama Bagayogo wafashije ikipe gutsinda abakeba ba Police FC.

Kanyabugabo aganira na InyaRwanda yavuze ko iyi Saha yatanze ifite agaciro k'amadoriri 60$ ndetse amavuga icyatumye ayitanga.

Ati:"Murabizi ko turi mu rugamba rwo gutwara Igikombe cya Shampiyona, nari nishimye cyane niko guhura na Adama, Narebye ikintu ikintu kizatuma azajya anyibuka kandi ifite agaciro nibwo nahise nkuramo Isaha ndayimuha. Iyi nayitumije i Dubai ifite agaciro k'amadokari 60$."

Gutsinda umukino wa Police Fc byatumye ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino 14 muri shampiyona y'u Rwanda, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 36.

Mu bitego bibiri Rayon Sports yatsinze Police Adama yakoze akazi gakomeye mu gitego cya kabiri nyuma yo gukumbagaza ubwugarizi bwa Police Fc maze ateye umupira ukomeye cyane maze Shami Carnot wa Police Fc yitsinda igitego.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND