Umuhanzikazi w'icyamamare Solána Imani Rowe uzwi nka SZA ukora muzika mu njyana ya R&B, pop na Hip hop, yatangaje ko afite umugambi wo kurangiriza urugendo rwe rw'umuziki ku album yihariye yerekeye umuziki w'abana.
Iyi nkuru yanyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yavuze ko nyuma yo gukora umuziki w'abana, azerekeza mu buhinzi kugira ngo yitabire ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi, kandi afashe abaturage batishoboye.
SZA yamenyekanye mu ndirimbo nka Snooze, Drive, Kill Bill na Nobody Gets Me. Yatangaje ko album ye y’umuziki w’abana izaba ifite ubutumwa bwo kubaha amahoro, mu gihe yitegura kujya mu mirimo y’ubuhinzi kugira ngo atange umusanzu mu guteza imbere imibereho y’abaturage batishoboye.
Uyu muhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: “Ntekereza ko nshaka gukora umuziki w’abana, ariko ugaragaza amahoro, hanyuma nkerekeza mu buhinzi kugira ngo mfasha abantu bakeneye ubufasha mu buryo burambye.”
Yongeyeho ko afite intego yo kuba umuhanzikazi wihariye, aho ibikorwa bye bizaba bifite impamvu, kandi aharanire gutanga inyigisho n’umusanzu mu mibereho y’abantu. Avuga ko ikintu gikomeye kuri we ari ugukora ibintu bifite icyo bimaze kandi bigatanga impinduka nziza mu muryango.
Abakunzi ba SZA ndetse n'abandi bashyigikiye ibikorwa bye birimo gukora umuziki w'abana no gufasha abaturage batishoboye, bavuga ko ari intambwe nziza yo gushyira imbere ibikorwa by’ubugiraneza.
Ariko, hari abagaragaza impungenge bavuga ko kubivuga nk’umuhanzi ukomeye mu muziki w'icyubahiro, nk'uwatsindiye ibihembo bya Grammy, bizaba bibangikanye n’umwuga w’ubuhinzi, bikaba byagira ingaruka ku buryo abantu bamufata mu ruganda rw'umuziki.
SZA yavuze ko agiye kwinjira mu buhinzi
TANGA IGITECYEREZO