Imiryango yagereye irimbi rya Kansenshi mu mujyi wa Ndola muri Zambia yahungabanyijwe n'ibyago byabaye, aho ku wa Kane, tariki ya 2 Mutarama 2025, imodoka ebyiri zangije imva zo muri iryo irimbi, ubwo zanyuragamo ziruka ku muvuduko wo hejuru.
Abaturage bo muri ako gace bakaba bakiri mu igenzura, mu rwego rwo kumenya ingano y'ibyangiritse ku mva zimwe na zimwe nyuma y’iyo mpanuka (hit-and-run). Nyuma y'iyo mpanuka habayeho ugukurikiranwa kw’imodoka ebyiri zaje n'umuvuduko mwinshi, zinyura muri iryo rimbi, kandi zinagonga imva z'abaharuhukiye, zangirika ku buryo bukomeye.
Zambianeye.com yatangaje ko ibi byabaye ubwo imodoka ya Ford Ranger, yari itwawe n’umugabo, yirukankanaga imodoka ya Toyota Mark X, yari itwawe n'umugore kugeza ubu bataramenyekana. Nyuma y’ako kaga, kandi abo bari batwaye, batinyutse gukomeza biruka ku muvuduko wo hejuru na nyuma yo kwangiza iryo rimbi.
Imiryango y’abantu bashyinguwe muri iri rimbi, yahise igera aho impanuka yabereye kugira ngo isuzume uko ibintu byifashe. Abenshi mu bagize iyi miryango bagize ibibazo bikomeye by'amarangamutima, babona uburyo imva z'ababo zangiritse kubera ibinyabiziga byagiye bica hejuru yazo, zikanasenyuka.
Abaturage basabye ko habaho iperereza kugira ngo abakoze ibi bakurimiranwe ndetse banahanwe, kandi bakavuga ko batishimiye kubona abantu batinyuka gukora igikorwa nk'icyo cy'ubunyamwnswa, kuko byateteje ihungabana.
Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri iyi mpanuka, kandi abashoferi bombi byitezwe ko bazafatwa bakabazwa kubyerekeye imyitwarire yabo.
Iyi mpanuka yateje impungenge ku bijyanye no gutwara imodoka mu buryo bunyuranije n'amategeko ndetse no ku mutekano wo mu muhanda. Irimbi rya Kansenshi, ahantu hasanzwe hatuje hakorerwa imihango yo gushyingura, ubu ryabaye amatongo kubera iyi mpanuka, yateje kwangirika ku mva nyinshi.
Inzego z’ubuyobozi zirizeza abaturage ko hazafatwa ingamba kugira ngo impanuka nk’izi zitazongera kubaho, kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza impamvu nyayo y’iyi mpanuka.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO