Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yashyize umucyo ku hazaza he mu ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite aho yavuze ko yishimiye kuyibamo ndetse avuga ko akeneye gutwara ibikombe.
Mu minsi yashize ni bwo ikinyamakuru Marca cyanditse inkuru ivuga ko uyu mukinnyi ashobora kuzava mu ikipe ya Al Nassr ubwo amasezerano ye y'imyaka ibiri n'igice yayisinyiye azaba arangiye mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Nyuma y'ibi Cristiano Ronaldo yabishyizeho umucyo ubwo yaganiraga n'igitangazamakuru cya League yo muri Arabia Saudite. Yavuze ko we n'umuryango bishimiye kuba muri iki gihugu.
Yagize ati "Ndishimye kandi n'umuryango wanjye urishimye. Twatangiye ubuzima bushya muri iki gihugu cyiza. Ubuzima ni bwiza, umupira ni mwiza. Ku bijyanye n'umuntu ku giti cye ndetse na twese hamwe, turacyahari; turacyatera imbere".
Yavuze ko kuri we ari ishema kuba shampiyona igenda itera imbere ndetse ko ategereje kuzayireba mu myaka 10 iri imbere aho izaba igeze.
Yagize ati "Kuri njye, ni ishema kuba shampiyona ikura kandi abakinnyi benshi bazwi bakaza kugira ngo shampiyona irusheho kuba nziza kandi ibe iyo kurushanwa. Kuba uwa mbere uzwi uje, kuza hano ni icyubahiro, ariko icyo ntegereje ni imyaka itanu kugeza ku myaka 10 iri imbere ya shampiyona ikiri gutera imbere. Ntabwo ari amakipe ya mbere gusa ari gutera imbere, ahubwo n'amarerero ni ko bimeze".
Yakomeje agira ati: "Ntabwo ari ejo hazaza honyine h'abakinnyi bo muri Arabiya Saudute na shampiyona, ahubwo ni igihugu ndetse no guhangana n'andi makipe, izo ni inzozi zanjye. Kandi ibi ni byo nzagerageza gufasha igihugu na shampiyona kugera no kuba kuri urwo rwego. Abantu bareba Cristiano nk'urugero atari mu kibuga gusa, ahubwo no hanze yacyo".
Cristiano Ronaldo yavuze ko azakomeza gusunika no gufasha ikipe ya Al Nassr kwegukana ibikombe ndetse anavuga ko guhangana n'amakipe ariko Al Hilal na Al Ittihad bigoye.
Yagize ati "Urabizi iyo utwaye ibikombe ibintu biroroha kandi nagize amahirwe yo gutsinda mu mwaka wa mbere, igikombe cyanjye cya mbere cyari gitangaje. Ariko ndashaka byinshi. Nzakomeza gusunika no gufasha ikipe yanjye Al Nassr gutwara ibikombe. Nizera ko uyu mwaka uzaba umwaka mwiza kuri Al Nassr.
Biragoye guhangana n'amakipe nka Al Hilal na Al Ittihad, ariko turacyahari, turacyasunika kandi turwana. Umupira ni nk'uwo; ufite ibihe byiza n'ibihe bibi ariko ku bwanjye, icy'ingenzi ni ukuba umunyamwuga, gusunika cyane, kubaha ikipe, kubaha amasezerano yawe no kwizera ko ibintu bizahinduka kugira ngo Al Nassr igerageze gutwara ibikombe byinshi".
Yavuze ko igikombe cya Champions League yo mu Barabu ari ikintu ashaka gutwara. Ati: "AFC Champions League ni ikintu nshaka gutwara muri iyi kipe, ariko icy'ingenzi ni ugukomeza gusunika no kuba umunyamwuga".
Uyu mukinnyi uheruka guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza mu Burasirazuba bwo hagati mu mwaka wa 2024, kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino 19 amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.
Ronaldo yavuze ko agomba gufasha Al Nassr kwegukana ibikombe
Cristiano Ronaldo yavuze ko yishimiye kuba muri Arabia Saudite
TANGA IGITECYEREZO