Kigali

Ibyo kugura umukinnyi wa APR FC no guhabwa amafaranga menshi ! Perezida wa Rayon Sports yavuze

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/01/2025 9:14
1


Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yahakanye ibyo kugura umukinnyi wa APR FC ndetse anerekana ko bagiye kujya bahabwa amafaranga menshi aruta ayandi makipe mu gihe hari ayabonetse bijyanye n'uko aribo bayashatse.



Mu minsi yashize nibwo byavuzwe ko ikipe ya Rayon Sports ishobora kuba yifuza umukinnyi wa APR FC ukomoka muri Cameroon,Apam Bemol Assongwe. 

Perezida w'iyi kipe yabihakanye avuga ko we atanamuzi. Yagize ati " Uriya mukinnyi wo muri APR FC nta nubwo nanamuzi,mu bakinnyi turimo gutekereza ntabwo tumutekerezaho na gato, ibyo ni ibihuha".

Ubwo yaganiraga n'itsinda ry'abafana rya Dream Unity,Twagirayezu Thaddée kandi yavuze ko kuba barujuje Stade Amahoro buri muntu wese yahise amenya icyo Rayon Sports aricyo mu mupira w'amaguru.

Ati" Buriya kuzuza Stade nukuri ni igikorwa  cyiza, cyane cyane cyagaragaje Rayon Sports muri sosiyete ni iki, Rayon Sports mu mupira w'amaguru ni iki?. Buriya hariya buri muntu wese twamuhaye igisubizo. Iriya Stade bayitaha ntabwo yuzuye ,twe twarayajuje twakira abantu neza,tumaze kubakira neza ,bataha neza bamaze gutaha neza tubona n'amafaranga".

Yavuze ko impamvu yashakaga ko buzuza Stade ari ukugira ngo abantu batazi Rayon Sports bayimenye ,bayihe agaciro kayo,bamenye ko itandukanye n'izindi iri ku rwego rwayo.

Twagirayezu Thaddée yavuze ko mu nama y'inteko rusange y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA azasaba ko mu gihe hari amafaranga yabonetse akagabanywa amakipe, Rayon Sports ikwiye kujya ihabwa amafaranga menshi.

Ati" Ejo shampiyona nirangira tukajya mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA kiriya kintu njyewe nzagishingiraho ku bintu byinshi. Urugero ntabwo ushobora gutanga amafaranga,tuvuge ngo wenda batanze amafaranga runaka ngo uvuge ngo amakipe ni 16 ngo ndayagabanya mwese , ntabwo aribyo kuko Rayon Sports ni mpatse amakipe.Ibyo rero ntarujuje Stade ntabwo nabasha kubibabwira".

Perezida wa Rayon Sports yavuze kuri Robertinho wagiye mu biruhuko iwabo aho yagombaga kuba yaraje ku munsi w'ejo  tariki 2 Mutarama 2025.

Yagize ati"Robertinho yagiye tariki ya 26 atubwira ko azagaruka tariki ya 2,kuri 31 tumwohereza itike imugarura anatubwira ati ni mwohereze itike hakiri kare kugira ngo mbashe kuza sinzagire ibibazo. Ejo nibwo yohereje email atubwira ko bari bagiye kumubaga ku ijisho gusa bikaba bitagenze neza bityo akaba atabonye uko agaruka".

Yakomeje ati" Ariko nkurukije uburyo tubanye na Robertinho,uburyo dukorana nibaza ko atatubeshya nanjye yanyohereje ubutumwa mu gikari ambwira ko ari ikibazo ataruko adashaka kuza". 

Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba ikipe ya Rayon Sports izasubira mu kibuga ikina na Police FC mu mukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona muri Kigali Pelé Stadium.

Perezida wa Rayon Sports avuga mu gihe hari amafaranga yabonetse bikaba ngombwa ko agabanywa amakipe bo ko bakwiye kujya bahabwa menshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PATRICK HABIYAREMYE1 day ago
    Arabeshya kuko harimo abafana ba apr benshi niba buzuza stade na za marine bazakirira kumahoro na pele ntibayuzuza ikipe yabigerageje ni apr kuri azam biri 38k naho rayon ntibayobye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND