Kigali

Umusaza n'umukecuru basanzwe mu nzu yabo bapfuye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/01/2025 7:53
0


Umusaza n'umukecuru bo mu kigero cy'imyaka 70 basanzwe mu nzu yabo bapfuye, biteza urujijo mu baturage na cyane ko bapfiriye rimwe ndetse bakaba batari barwaye.



Ku wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024 mu masaha ya 5:35 z'umugoroba, ni bwo Michael na Heather Newton basanzwe bapfiriye mu rugo rwabo ruherereye mu gace ka Lilliput hafi y’ahitwa Poole Harbour mu ntara ya Dorset ku munsi ubanziriza Ubunane, bikaba bikekwa ko baba biriyahuye.

Abatuye muri aka gace bavuga ko batunguwe n’iyi nkuru iteye agahinda, bakavuga ko aka gace kazwiho kuba ari ahantu hizewe kandi h'umutekano.

Polisi ya Dorset yatangije iperereza kuri izo mpfu, kugira ngo hamenyekane icyizihishe inyuma. Umuyobozi w’iperereza, Inspector Ian Allen, yatangaje ko iperereza rigamije kumenya neza icyateye izo mpfu nk'uko bitangazwa na Daily Mail.

Polisi ikomeje gukora iperereza ndetse ikaba yasabye abantu bafite amakuru gukomeza gukorana bya hafi n'inzego z'umutekano kugira ngo ukuri kumenyekane.

Polisi kandi, irasaba abantu bose babashije kubona cyangwa kumva ikintu icyo ari cyo cyose kuri iki kirego kwihutira kumenyesha inzego z'umutekano. Abaturage basabwa kugana urubuga rwa Polisi ya Dorset cyangwa bakabariza kuri nimero 101.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND