Kigali

Wizkid yakuriwe ingofero nyuma yo gukora ibitaramo 3 ku munsi umwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/01/2025 15:37
0


Wizkid yagaragaje imbaraga zidasanzwe ubwo yakoraga ibitaramo bitatu icyarimwe, ava hamwe ajya ahandi mu ijoro ryashize i Lagos muri Nigeria.



Ku mugoroba w'ejo hashize, umuhanzi ukunzwe cyane muri Nigeria, Wizkid, yataramiye abakunzi be mu bitaramo bitatu byihariye byabereye i Lagos, muri Nigeria. Ibi bitaramo byabereye ku bibuga bitandukanye mu murwa mukuru wa Nijeriya, aho Wizkid yashimishije abafana be benshi abataramira kinyamwuga, ndetse agatanga ibyishimo birenze.

Mu rwego rwo gukomeza umwuka w’imyidagaduro muri Lagos, Wizkid yagaragaje imbaraga zisumba izindi mu kwitwara neza ku rubyiniro, ibintu byatangaje benshi. Yavuzwe cyane mu mashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi be batangaraga uburyo yagiye yitwara neza muri buri gitaramo cya mbere, icya kabiri, ndetse n'icya gatatu.

Abafana baturutse imihanda itandukanye y'i Lagos bibukijwe ibyiza bya muzika ya Wizkid, maze batangira kwishimira ubuhanga n’imbaraga yagaragaje ku rubyiniro. Dore ko no mu gutangira umwaka, byateye abakunzi be kwishimira neza uburyo yitwaye mu bitaramo, bimwe byatangiye ku isaha ya nijoro bikarangira mu masaha ya mu gitondo. Abafana be bishimiye gusoza umwaka amahoro banatangira 2025 mubyishimo bidasanzwe.

Nubwo ibitaramo byari bito bitandukanye mu buryo bw’ubwinshi, umuvuduko w’ibikorwa by’umuhanzi w’umwuga birimo n'urukundo rwihariye mu bikorwa by’imyidagaduro byabereye igihamya cy’uko Wizkid ari umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. 

Wizkid, ufite izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga cyane cyane mu njyana ya Afrobeats, yagaragaje impano ye idasanzwe yo gushimisha abakunzi be n’abafana ubudahagarara.



Wizkid ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika


Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND