Igitaramo cya Mugisha Benjamin [The Ben] yise “The New Year’s Groove& Album Lunch” cyabaye mu ijoro rya tariki 1 Mutarama 2025 ni kimwe mu bitazibagirana byabaye mu mateka y’u Rwanda mu bijyanye na muzika. Kandi cyafashije Abanyarwanda kwinjira neza mu mwaka mushya wa 2025.
Iki gitaramo cyari gitegerezanyijwe amatsiko na benshi cyaranzwe na byinshi byiza n’ibibi gusa uyu munsi reka turebere hamwe indirimbo zanyuze benshi ku buryo bamwe bikojeje ibicu baririmbana nawe ndetse ukabona ko indirimbo bayize neza.
1.Ngo
Iyo ni indirimbo yatumye umuhanzi Yampano abona ko amaze kwigarurira imitima ya benshi dore ko iyi ndirimbo ikijyamo abari muri BK Arena bahanitse amajwi yabo baririmbana nawe ndetse ubona ko yavuye ku rubyiniro bakimukeneye.
Ubwo igitaramo cyari kirangiye aho wanyuraga wumvaga abantu bamwe na bamwe bakiririmba amwe mu magambo agize iyi ndirimbo bati “Uzi gukundana n’umukobwa w’umurindikazi….”
Nyuma
y’iki gitaramo, Yampano yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n’umwanya
yahawe na The Ben mu gitaramo cye, kandi ni ubwa mbere yari ageze muri BK Arena.
2.Lose Control
Indirimbo ya kabiri The Ben yaririmbye mu gice cya kabiri, ni "Lose Control" yakoranye na Meddy mu myaka 15 ishize.
Ubwo yayitangiraga, yahise yiyambura ibyo yari yifubitse, asigara yambaye ipantalo nini imurekuye y’umweru n’ikoti rigufi ry’umweru. Abafana be barasubijwe kuko bari kujyana na we umurongo ku wundi.
Ni
indirimbo idasanzwe mu rugendo rw’umuziki w’uyu muhanzi, kuko yayikoranye n’inshuti
ye y’igihe kirekire kugeza n’uyu munsi.
3.Habibi
Indirimbo "Habibi" The Ben yayiririmbye yinjira mu isaha ya saa Tanu z’ijoro, iyi ndirimbo nayo wumvaga amajwi y’abakunzi b'umuziki bayisubiramo ijambo ku rindi.
Iyi ndirimbo iri kuri shene ya Youtube ya Press One, kuva ku wa 11 Ugushyingo 2016, ndetse imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 8.
Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P, ni mu gihe mu bijyanye n’amashusho yakozwe na Cedru. Mu bihe bitandukanye, The Ben yagiye agaragaza ko iyi ndirimbo yamuciriye inzira, ndetse ashima uburyo yamuteje imbere kugeza n’uyu munsi.
4.Thank You
The Ben yari yabanje gutaramana na Tom Close binyuze mu ndirimbo ‘Sibeza’. Ndetse Tom Close yari yavuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.
Aba bahanzi bombi bafitanye amateka akomeye, kuko byagiye binavugwa ko bafitanye isano.
Mu rwego rwo kumuha icyubahiro, The Ben yahisemo ko asoza igitaramo cye binyuze mu ndirimbo ‘Thank You’ yakoranye na Tom Close.
Iyi ndirimbo The Ben yayiririmbanye na Tom Close, ariko nyuma yaho baririmba gato "Genda Rwanda Uri Nziza" mu gushimira ubuyobozi bw’igihugu.
The Ben yashimiye abakunzi be bitabiriye ku bwinshi, ava ku rubyiniro saa Sita z’ijoro zibura iminota icyenda gusa. Ariko kandi Tom Close, yashimye Umukuru w’Igihugu ndetse n’inzego z’umutekano.
5.Dusuma
‘Dusuma’ ni indirimbo Otile Brown wari uturutse muri Kenya yaririmbye avuga yishimiye kuyikorana n’umuhanzi wo mu Rwanda ‘Meddy’ kandi ikaba nini muri Afurika y’Uburasirazuba.
Ni indirimbo yaririmbye kugeza no ku magambo ayigize y’ikinyarwanda ayaririmba uko ari birushaho kunyura benshi bari muri iki gitaramo.
Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoranye na Meddy mu myaka ine ishize, ariko atigeze abona umwanya wo kuyiririmba bari kumwe bitewe n’inshingano za buri umwe.
6.Munda
Kevin Kade wishimiwe na benshi mu bitabiriye iki gitaramo yagaragarijwe urukundo cyane ubwo yari ari kuririmba indirimbo “Munda” ndetse ntibyamusabye kuyiririmba yose kuko yaretse abitabiriye igitaramo bakayiririmbira we akabasusuritsa abyina imbyino zitandukanye.
Uyu
musore yari yitwaje abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation
bamufasha kuyibyina. Ariko kandi uyu musore, yagaragaje ko uburyo ategura
igitaramo cye, asigaye abihuza no kubyinira abafana be n’abakunzi b’umuziki
muri rusange.
7.Milele
Element wahawe umwanya wo kuririmba muri BK Arena ubwo The Ben yari afashe akaruhuko yishimiwe cyane binyuze mu ndirimbo “Milele” wumvaga ko abitabiriye igitaramo bajyanaga nawe ijambo kuri ndi.
Mbere y’uko anayiririmba abari muri BK Arena batangiye baririmba inyikirizo yayo. Element yahoberanye na The Ben amushimira ku bw’umwanya yamuhaye, ariko kandi agaragaza ko anyurwa no kuba ari inshuti n’uyu mugabo witegura kwibaruka.
8.Sikosa
Iyi ni imwe mu ndirimbo zaranze umwaka wa 2024. Ibi nanone byongeye kugaragara ubwo Kevin Kade na Element bageraga ku rubyiniro basanganira The Ben.
Umurishyo wa mbere ugikomwa, abakunzi b’umuziki bahise bayimenya maze nabo si ukuyiririmba bakoze ibyo bashoboye bayiririmba uko iri.
Kevin
Kade yakoreshaga imbaraga nyinshi ku rubyiniro, ku buryo byageze aho The Ben
afata umwanya aramutangarira, ashima impano ye.
9.Ntacyadutanya
The Ben yaririmbye iyi ndirimbo yiyambaje undi mukobwa. Dore ko Princess Priscillah [Scillah] atabashije kuza i Kigali gusa uko bayiririmbye nabyo byanyuze benshi bitabiriye iki gitaramo.
The Ben yageze ku magambo agize indirimbo "Ntacyadutanya" asaba abamufashije kuyiririmba kujya bumva neza icyo amagambo yayo avuze bakajya bayabwira abakunzi babo.
Ati
"Aya magambo mujya muyumva. Mu masaha akuze uri ingabo inkingira uri
indirimbo yanjye.” Aya magambo mujye muyabwira abakunzi banyu
10.Ndaje
Ubwo The Ben yari agarutse ku rubyiniro yahereye ku ndirimbo "Ndaje" iyi ndirimbo avuga ko afitanye nayo amateka akomeye dore ko yaje nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yabaye ubwo yari ari kumwe na Zizou Alpacino.
The Ben yibukije ko "Yezu ari umwami n’umukiza", aca amarenga ko indirimbo zo gushima no guhimbaza Imana ziziyongera mu minsi iri imbere. Iyi ndirimbo iri ku isoko kuva ku wa 19 Kamena 2019.
REBA HANO UBURYO THE BEN YARIRIMBYE INDIRIMBO ZE ZO HA MBERE ZAKUNZWE
IBYISHIMO BYARI BYOSE KU BANA BO MURI SHERRIE SILVER BATARAMANYE NA THE BEN
Kanda hano ubashe kureba Amafoto menshi yaranze igitaramo cya The Ben
AMAFOTO:
Karenzi Rene & Serge Ngabo
TANGA IGITECYEREZO