Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Kendrick Lamar yabaye uwa mbere mu baraperi bafite indirimbo zumviswe n'abantu benshi barenga miliyari imwe na miliyoni 800 [1,180,000,000] ku rubuga rwa Spotify mu kwezi gushize k'Ukuboza 2024.
Mu Ukuboza 2024, Kendrick Lamar yabaye umuraperi wakunzwe cyane ku rubuga rwa Spotify, aho ibihangano bye byumviswe n’abasaga miliyari 1.18. Ibi byerekana uburyo uyu muraperi akomeje kugira uruhare runini mu muziki wa rap, agasiga abandi mu gukurikirwa ku rwego rw’isi.
Kendrick Lamar ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi, akaba akomeje kuzamura umuziki wa rap ku rwego mpuzamahanga. Gukurikirwa n’abantu barenga 1,180,000,000 mu gihe cy’ukwezi kumwe ni ikimenyetso cy’ukuntu abafana be bamukunda no kumushyigikira. Ibi byerekana ko afite impano idasanzwe kandi ko yubatse umubano ukomeye n’abafana be.
Si ibyo gusa, Lamar yabaye kandi umuhanzi ufite album izwi cyane muri Ukuboza. Album ye GNX niyo yagiye imbere y’abandi bahanzi, ikaba yarakunzwe cyane ku rubuga rwa Spotify no ku zindi mbuga zicuruza umuziki. Iyo album yatumye Lamar yongera kugaragaza impano ye, ndetse ikomeza gutanga ubutumwa bukomeye ku bafana be.
GNX ni album irimo indirimbo nka Luther, Heart, Not Like Us, Grolia, n’izindi, zigaragaza neza uburyo Kendrick Lamar ahindura umuziki wa rap, akawugira uw’imbere. Muri izi ndirimbo, Lamar yagaragaje impano ye idasanzwe mu gutanga ubutumwa bushimishije, bwiganjemo ibitekerezo byubaka kandi bisaba guhindura imyumvire. Ibi byatumye GNX iba album yakunzwe cyane kandi ikagera ku bafana hirya no hino ku isi.
Ibi byose byerekana ko Kendrick Lamar akomeje kwamamara, kandi ko umuziki we ukomeje kugira ingaruka nziza ku buzima bw’abafana. Akomeje kuba umuraperi ufite icyerekezo ku muziki w’igihe kizaza, kandi abafana be bakomeje kumushyigikira ku buryo bugaragara.
Kendrick Lamar akomeje kwandika amateka mu muziki ku rwego rw'Isi
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO