Nyuma y’imyaka myinshi akinira Manchester United, Marcus Rashford, umwe mu bakinnyi b’abahanga kandi bafite amateka akomeye muri iyi kipe, ashobora kuba ari ku marembo yo kuyisohokamo.
Rashford, w’imyaka 27, yatangiye gushaka gutekereza mashya mu rwego rwo kugarura izina rye n’ubuhanga bye bitagishamaje ndetse bitagikurura abakunzi ba Man United.
Nyuma yo kutabanza mu kibuga mu mukino ikipe
ye yatsinzwemo na Newcastle ibitego 2-0, byabaye ikimenyetso cyerekana ko
atagifite umwanya uhagije muri gahunda z’umutoza Ruben Amorim. Uyu mukino
wabaye nyuma y’iminsi 18 Marcus adakina kandi nubwo ikipe yari ikeneye
impinduka, umutoza yahisemo kwinjiza Alejandro Garnacho na Antony mu kibuga aho
guha Rashford amahirwe.
Amakuru avuga ko Rashford yatangiye ibiganiro
n’ikigo Stellar, cyagize uruhare mu guhuza Gareth Bale na Real Madrid mu
masezerano ya Miliyoni £86 mu 2013. Bityo icyo kigo kikaba cyamufasha gushaka
uko yajya muri Real Madrid cyangwa akajya mu yindi kipe imwifuza.
Manchester United nayo ishobora kuba yiteguye
kumugurisha muri uku kwezi kwa Mutarama, kuko gusezerera abakinnyi nka Rashford
byafasha iyi kipe kwirinda ibihano by’amategeko y’ubukungu azwi nka Profit
and Sustainability Rules. Rashford, nk’umukinnyi ukomoka mu Bwongereza,
afite agaciro gakomeye mu mategeko agenga isoko ry’abakinnyi.
Man United ni ikipe yifuza kuzana Nuno Mendes, umukinnyi w’umuhanga
wa Paris Saint-Germain, wagize uruhare rukomeye muri Sporting Lisbon igihe yari
kumwe n’umutoza Ruben Amorim. Mendes, w’imyaka 22, ashobora kugurwa miliyoni
£45, ariko ikipe izemererwa gukora ibi mu gihe yagurishije abakinnyi nka
Rashford.
Stellar, sosiyete y’abajyanama b’abakinnyi izwiho gufasha abakinnyi b’ibirangirire gukora amasezerano akomeye, ifite inshingano zikomeye zo gufasha Rashford kubona ikipe azongera kwisangamo.
Uyu
mwanzuro ushobora guhindura byinshi ku hazaza ha Rashford, cyane ko yifuje
kugera ku rwego rukomeye atari muri Man United.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bategerezanyije amatsiko aho uyu mukinnyi ashobora kwerekeza haba mu Butaliyani, Espagne cyangwa mu Barabu aho amafaranga akomeye arimo gukurura abakinnyi benshi ndetse n’ahandi
Marcus Rashford ari mu bitekerezo byo kuva muri Manchester United
TANGA IGITECYEREZO