Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, Sandvikens IF yasheshe amasezerano yari ifitanye na rutahizamu w’Umunyarwanda, Byiringiro Lague kuri iyi tariki ya 3 Mutarama 2025.
Iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yatangaje ko uyu umukinnyi Byiringiro Lague imyaka ibiri yari amaranye na yo, yifurijwe ishya n’ihirwe aho azakomereza.
Lague yageze muri Sandvikens IF muri
Mutarama 2023, avuye mu ikipe ya APR FC. Mu masezerano y’imyaka ine yari
yagiranye na Sandvikens, yatsinze ibitego icyenda mu mikino 40. Nubwo yatanze
umusaruro wafashije iyi kipe gutwara igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya
Gatatu no kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri, byarangiye amasezerano ye asheshejwe
hakiri kare kubera impamvu z’umusaruro utari uhagije nk’uko byari byitezwe.
Ku rundi ruhande, mugenzi we Mukunzi
Yannick, na we w’Umunyarwanda, asigaye muri iyi kipe kandi yarongereye
amasezerano mu Ugushyingo 2024. Mukunzi amaze imyaka itanu muri Sandvikens IF,
aho yageze mu 2019 avuye muri Rayon Sports. Uyu mukinnyi wo hagati amaze
gukinira iyi kipe imikino 103, atsinda ibitego bine, ariko afite umwihariko wo
kuba ari umukinnyi ufatiye runini ikipe mu kibuga hagati.
Kugenda kwa Lague hari icyo byakwangiza ku hazaza ha Yannick?
Byiringiro Lague yari rutahizamu ufite inshingano zo gushakisha ibitego, ariko
umusaruro we w’ibitego icyenda mu myaka ibiri ntiwashimishije abatoza n’abayobozi
b’iyi kipe. Ku rundi ruhande, Yannick, nubwo akina mu kibuga hagati, afite
agahigo ko kuba yaragize uruhare mu kuzamura Sandvikens mu Cyiciro cya Kabiri
ndetse n’imikino myinshi yayikiniye igaragaza ko ari umwe mu bakinnyi b’imena
bayubakiyeho mu myaka itanu ishize.
Byiringiro Lague yamaze gutandukana na Sandvikes IF
Kugenda kwa Lague hari ingaruka byagira kuri Mukunzi Yannick
TANGA IGITECYEREZO