Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko mu 2010 ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe na Meddy, bagowe cyane no kubura aba Producer bari kubakorera indirimbo, byatumye bamara imyaka ibiri nta bihangano byabo bijya hanze.
Yabitangaje ku wa 1 Mutarama 2025, ubwo yitegura gushyira akadomo ku gitaramo “The New Year Groove” yamurikiyemo Album ye ya Gatatu yise ‘Plenty Love’, ubwo yari imbere y’ibihumbi by’abantu bari biyemeje kumushyigikira.
The Ben yumvikanishije ko ibihangano byose yagezeho byagizwemo uruhare n’abafana be, ariko kandi ubuzima yabanyemo muri Amerika na Meddy byagejeje ku bihangano byinshi na n’uyu munsi biri mu mitima y’abakunzi b’umuziki.
Uyu mugabo yavuze ko ubwo bageraga muri Amerika, bagowe cyane no kubona aba Producer babakorera indirimbo, bituma imyaka ibiri yarashize nta gihangano.
Aho baboneye aba Producer nibwo yakoze indirimbo yise “I’m in Love” yasamiwe hejuru, ubwo yasohokaga ku wa 27 Ukwakira 2012.
Yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki. Ati “Hari indirimbo nshaka kubaririmbira n’ubwo turi kugana ku musozo […] Iyi ndirimbo tukigera mu Amerika, twari tumaze imyaka myinshi tutaririmba twarabuze aba Producer.”
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Lick Lick, ndetse mu buryo bw’amashusho yakozwe na Cedru. Bigaragara ko yashowemo imari na Sosiyete y’umuziki ya Press One Rwanda, ari nayo The Ben yabagarizwamo nka ‘Label’ ye.
Ku rubuga rwa Youtube rwa Press One Rwanda niho iyi ndirimbo yashyizwe. Nyuma y'iyi ndirimbo, The Ben yahawe amahirwe yo kuririmba mu birori bya Rwanda Day byabereye mu Mujyi wa Boston, icyo gihe yataramanye na K8 Kavuyo ndetse na Meddy.
Nyuma ye, K8 Kavuyo wari muri Amerika yasohoye indirimbo 'Imbonekarimwe', akurikirwa na Meddy wasohoye indirimbo 'Oya Ma'.
The
Ben yakomeje gukora agera ubwo akora indirimbo 'Give it to me', aza no kigera
ku ndirimbo 'Ndi uw'i Kigali' yahuriyemo na Meddy na K8 Kavuyo n'izindi.
The
Ben yatangaje ko akigera muri Amerika yagowe no kubona aba Producer byatumye amara
imyaka ibiri nta ndirimbo asohora
The Ben yavuze ko indirimbo ye ‘I’m in Love’ ayifiteho urwibutso rukomeye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I’M IN LOVE’ YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO