Kigali

Salomon na Waterfrans basozanyije umwaka indirimbo 'Thank You'– VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:31/12/2024 16:55
1


Umuhanzi Salomon Ndagirimana yasoje umwaka ashyira hanze indirimbo nshya yise “Thank you” yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria witwa Waterfrans.



Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Salomon Ndagirimana ukorera umurimo w’Imana mu gihugu cya Afurika y'Epfo, yasoje umwaka anyuza amashimwe ye mu ndirimbo Thank you.

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo nka Haleluya, Lord I sing ndetse n’izindi zitandukanye, yavuze ko “Iyi ndirimbo nayikoze mu rwego rwo gushima Imana yo yadufashije muri uyu mwaka tukaba tuwusoje amahoro.”

Iyi ndirimboThank You, yayikoranye n’umuhanzi Waterfranes ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi mu ndirimbo Halfaway. 

Salomon yabwiye InyaRwanda.com ko imikoranire ye na Waterfrans itamugoye cyane kuko igisabwa buri gihe ari umubano mwiza n’imikoranire yoroheye buri wese.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho uyu muhanzi asanzwe akorera umurimo we wo kuramya no guhimbaza Imana.


Salomon yavuze ko iyi ndirimbo ari iyo gushima Imana yaturinze kugera magingo aya

Reba amashusho y'indirimbo Thank You ya Salomon na Waterfranes wo mu gihugu cya Nigeria

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndagiririmana Salomon 6 days ago
    Wow thank you that's name of my song and also you guys let give salute for this opportunity I got from you guys Murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND