Gal Gadot wamamaye muri Filime yakunzwe cyane yitwa Wonder Woman,yatangaje ko yabazwe kubera ikibazo cy'amaraso mu bwonko mbere y'uko abyara umwana wa Kane yise Ori.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X,Gal Gadot yashyize ahagaragara inkuru y’ubuzima bwe, avuga ku rugendo rw’ububabare yanyuzemo ubwo yamenyaga ko afite ikibazo gikomeye cyo kuvura kw'amaraso mu bwonko mu gihe yari atwite umwana we wa Kane nk'uko byagaragajwe n'abaganga.
Iyi nkuru y'ubuzima bugoye yatangaje benshi kuko Gadot yagaragaje ko yari mu bihe bikomeye cyane ariko yakomeje guhangana n'ubuzima kugeza abashije kubyara umwana we Ori.
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko nubwo yari yifitiye icyizere cyo gukomeza kugumana ubuzima bwe, gusa ibintu byari byahindutse mu buryo bwihuse kandi bikomeye, ariko yifuza kubona umwana we Ori avuka mu bihe byiza.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO