Mariah Carey ni umuhanzikazi w'icyamamare w'umunyamerika uzwi cyane nk'umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, ndetse unatunganya indirimbo. Azwi mu njyana za RnB, Pop, Hip Hop na Soul, kandi kuva yatangira urugendo rwe mu muziki mu 1988, aho yabaye umwe mu bahanzi b'ingenzi ku Isi.
Hari indirimbo eshatu za Mariah Carey zasohoye amateka akomeye, cyane cyane mu buryo indirimbo zatumye igaragara ku rwego rw'isi nk'uko ubwe yabyitangarije abinyujije ku rukuta rwe rwa X.
1.One Sweet Day
Indirimbo One Sweet Day ya Mariah Carey hamwe na Boyz II Men yakoze amateka adasanzwe mu muziki, aho yabaye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'indirimbo zamenyekanye ku isi, igahagarara ku mwanya wa mbere ibyumweru 16. Iki cyari ikimenyetso cy'ubuhanga bwa Mariah, kandi cyatumye aba umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuranga umuziki w'igihe kirekire.
2.We Belong Together
Muri iki gihe cy'ikoranabuhanga, Mariah Carey yongeye kugaragaza ubuhanga bwe muri muzika. Indirimbo We Belong Together yaje ku mwanya wa mbere ku mu gihe cy'ibyumweru 14.
Iyi ndirimbo yerekanye ko Mariah yari yaragize impinduka zikomeye mu muziki w'igihe cya Digital, aho ibihangano by'umuziki byatangiye kugera ku bakunzi bawo ku buryo bworoshye.
3.All I Want for Christmas Is You
">IMWE MU NDIRIMBO ZUBAKIYE IZINA MARIAH CAREY
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO