Manchester City ikomeje gusanga urugendo rwo guhatanira igikombe cya Premier League muri uyu mwaka w’imikino rukomeye. Umutoza w’iyi kipe, Pep Guardiola, yavuze ko ikipe ikeneye ubufasha mu isoko ryo mu kwezi kwa Mutarama kubera imvune nyinshi z’abakinnyi n’imikinire idahagije.
Nyuma yo gutsinda Leicester ibitego 2-0 ku Cyumweru, Guardiola yavuze ko nubwo iyi ntsinzi yatanze ihumure, bitahindura ukuri ko nta mahirwe bafite yo gutwara igikombe cya Premier League muri uyu mwaka.
Yagize ati: “Turacyari kure cyane ku rugamba rwo gutwara Premier League.
Twemera ko nta mahirwe dufite, ariko dufite ibindi bigomba kuduhangayikisha nka
FA Cup, kurangiriza mu myanya ine ya mbere, no gutsinda imikino itandukanye.
Ikipe ya Manchester City, imaze gutwara
ibikombe bitandatu muri birindwi bya shampiyona iheruka, ubu iri ku mwanya wa
gatanu ku rutonde rw’agateganyo, inyuma ya Liverpool n’amanota 14.
Guardiola yashimangiye ko imvune ari yo
mpamvu yatumye ikipe ye igira ibihe bibi bikomeye, ati: “Iyo turi kumwe twese,
turi ikipe yacu ya kera. Ariko iyo abakinnyi b’ingenzi babuze, biragorana
cyane.
Abakinnyi nka Rodri watwaye Ballon d’Or
ntazongera gukina muri uyu mwaka kubera imvune yo mu ivi, mu gihe abandi barimo
Ruben Dias, John Stones, Ederson, Oscar Bobb, na Matheus Nunes batakinnye
umukino wa Leicester kubera imvune.
Mu mukino wo kuri King Power Stadium,
Manchester City yagaragaje intege nke zitamenyerewe ku ikipe ya Guardiola. Ku
nshuro ya mbere muri uyu mwaka w’imikino, City yihariye umupira ku kigero cya
46.4%. Guardiola yemeje ko ikipe ifite ibibazomu bakinnyi bayo, ariko yizeye ko
imikino izakurikiraho izafasha kongera kuzahura ikipe.
Guardiola yatangaje ko hari imyanya
y’abakinnyi bakeneye kongeramo imbaraga kugira ngo bahangane n’ibihe bigoye. Ati:
“Hari aho dukeneye kongera imbaraga. Tuzagerageza gushaka abakinnyi bashya mu
isoko ryo mu kwezi kwa Mutarama.”
Nubwo Guardiola avuga ko gutwara igikombe cya
Premier League bidashoboka, yizeza abafana ko ikipe izakomeza kurwanira ibindi
bikorwa birimo kugera mu myanya ine ya mbere, FA Cup, no kwitwara neza mu
mikino isigaye.
Manchester City ifite inshingano zo kugaruka
ku murongo wo gutsinda, kandi abafana bayihanze amaso mu isoko ryo mu kwezi kwa
Mutarama aho Guardiola yizeye kubona igisubizo cy’ibibazo ikipe ye ifite muri
iki gihe.
Umutoza wa Man City yavuze ko nta gahunda yo gutwara igikombe cya shampiyona, ahubwo bagomba guhangana no gutwara ibindi bikombe no kwitwara neza
TANGA IGITECYEREZO