Umunyezamu w’ikipe ya Liverpool, Alisson Becker, yasabye bagenzi be gukora amateka mashya, mu rugamba rwo kwegukana igikombe cya Premier League, mu mwaka wabo wa mbere bayobowe n’umutoza mushya, Arne Slot.
Liverpool iri ku mwanya wa mbere ku
rutonde rwa shampiyona, ifite amanota atandatu irusha ikipe ya Arsenal iri ku
mwanya wa kabiri, kandi ifite umukino umwe itarakina. Mu gihe ikipe itozwa na Slot
igaragaza imbaraga zidasanzwe, Alisson yibukije bagenzi be ko intego atari
ukwibanda ku mateka y’ibyashize, ahubwo ari ukureba imbere no gukora ibyiza
birenzeho.
Alisson, w’imyaka 31, ari mu
bakinnyi bafashije Liverpool gutwara igikombe cya Premier League mu 2019-20, yari imaze imyaka 30 itazi uko gisa. Icyo
gihe ikipe yari iyobowe na Jurgen Klopp, yanatwaye n’igikombe cya Champions
League mu mwaka wawubanjirije.
Alisson Becker yagize Ati "Iyo kipe yacu yari idasanzwe.Twageze ku ntsinzi nyinshi, ariko ubu dufite amahirwe yo gukora amateka mashya.
Dufite ikipe nziza, ikorana umurava n’ubwitange bwose bukenewe kugira ngo tugere
ku ntsinzi. Ni ngombwa guharanira gukora ibyiza birenze ibyo twagezeho
mbere."
Ikipe ya Liverpool yahinduye byinshi
mu mikinire yayo kuva Slot yagera ku buyobozi avuye muri Feyenoord mu mpeshyi.
Slot yazanye uburyo bushya bushingiye ku kugumana umupira igihe kirekire no
gukina umukino ugerageza gucunga neza amahirwe no kuyabyaza umusaruro. Alisson
yavuze ko ubu buryo butandukanye cyane n’ubwakoreshwaga ku bwa Klopp, aho ikipe
yakinaga umupira wihuta, ugendera ku ihindagurika no ku muvuduko mwinshi.
Ikigaragara kandi ni uko iyi kipe
yagaragaje ubushobozi bwo guhuza abakinnyi bashya n’abasanzwe. Abakinnyi
b’inararibonye nka Trent Alexander-Arnold, Virgil van Dijk, na Mohamed Salah,
bakomeje gutanga umusaruro ushimishije, bakaba barasanganwe igikombe cya
2019-20. Abashya barimo Alexis Mac Allister, Dominik Szoboszlai, na Ryan
Gravenberch mu kibuga hagati, hamwe na Cody Gakpo na Darwin Nunez mu
busatirizi, nabo bagaragaje ko bahangana n’amakipe akomeye.
Liverpool irakina na West Ham kuri
iki Cyumweru, aho intego ari ukongera intera iri hagati yayo na Arsenal.
Alisson yongeye gushimangira ko bategereza ko umwaka wa shampiyona urangira
kugira ngo basuzume ibyo bagezeho.
Alisson Becker yakomeje agira ati "Tugomba kureba
imbere, ntitukishingikirize amateka y’ahashize. Ikipe yacu iri mu mwanya mwiza,
kandi dufite ubushobozi bwo gukora amateka mashya. Ntidushaka gukomeza
kugereranywa n’amakipe yabanje, ahubwo dushaka gukora ibidasanzwe ku buryo
twibukwa mu buryo bwihariye."
Umuzamu wa Liverpool yasabye bagenzi be kwitwararika bakazatwara igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza
TANGA IGITECYEREZO