Kigali

Mbere yo gutaramira Abanyarwanda, Joyous Celebration basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/12/2024 10:33
0


Abagize Itsinda riramya rikanahimbaza Imana rya Joyous Celebration basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziharuhukiye, mbere yo gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo bise "Joyous Celebration Live in Kigali" kigiye kubafasha gusoza neza umwaka wa 2024 bari mu busabane n'Imana.



Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, bashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze ihagaritswe.

Uhagarariye iri tsinda rya Joyous Celebration yagize ati: "Ntewe ishema cyane n'abaturage b'u Rwanda. Nk'abanya-Afurika y'Epfo, hari byinshi byo kwigira ku Rwanda binyuze mu byo Abanyarwanda mwanyuzemo. Ikiruta ibyo byose ariko, dukwiriye kwigarukaho nk'Abanyafurika tukareba uko twakwirinda, uko twita ku bo turi bo, n'uburyo tutakwemerera buri wese kuducamo ibice ngo atuyobore"

Yakomeje avuga ko Abanyafurika bakwiriye guhindura imyumvire, agaragaza ko iryo ari rimwe mu masomo yize kuri uyu munsi ubwo basuraga uru rwibutso.

Abagize iri tsinda ry'abaramyi kandi, bagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwigira ku ivangura ryaranze u Rwanda na Afurika y'Epfo bikahavoma imbaraga zo gushyira hamwe nk'umugabane no kubana mu mahoro nk'uko byemezwa n'umuyobozi waryo.

Yagize ati: "Hari byinshi cyane duhuriyeho. Mu kanya navugaga ibyo kuducamo ibice no kutuyobora. Muri Afurika y'Epfo tugira amoko menshi, hari ubwo rero usanga ayo moko ashyamirana ugasanga birakurura amakimbirane. Turebeye ku mateka y'u Rwanda rero, twakiga twese ko turi umwe, tukareka ibidutanya biri mu guhitamo amashyaka ya politiki, amoko, kuko urebye twese tuva mu butaka bumwe, ibyo turya tubikura mu butaka bumwe, turi umwe rero."

Itsinda ‘Joyous Celebration’ rimaze imyaka 30 rishinzwe ndetse rikaba riri ku ruhembe rw'akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo ndetse no ku Isi muri rusange, ryasesekaye mu Rwanda kuwa Gatnu tariki 27 Ukuboza 2024.

Mu kanyamuneza kenshi bakigera i Kanombe, abaririmbyi ba Joyous Celebration bavugaga ko bizeye y'uko igitaramo cyabo kizagenda neza cyane ko imibare ibereka y'uko ibihangano byabo bikurikirwa n'abantu benshi mu Rwanda kandi nabo bafata mu Rwanda nko mu rugo nyuma ya South Africa.

Uyu munsi tariki 29 Ukuboza 2024, ni umunsi w'amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda kuko ari bwo itsinda Joyous Celebration ryo muri Afrika y'Epfo rigiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Sion Communications na Zaburi Nshya Events.

Iki gitaramo kirabera muri BK Arena ndetse kuri ubu amatike asigaye ni mbarwa. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose ndetse na Samsung 250 zose.

Kwinjira muri iki gitaramo cy'amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.

Igitaramo Joyous Celebration bagiye gukorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour" bizaherekeza uyu mwaka.

Joyous celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.

Iri tsinda ryatangijwe n'abaramyi batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba. Muri Mata 2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita 'My gift to you,' ryakozwe iminsi itandatu.

Tariki 2 Werurwe 2015, Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise 'Back to the Cross.' Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y'Epfo mu byumweru bibiri bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.

Tariki 29 Kamena 2018, Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry’iminsi itanu yise 'Joyous 22 All for You Tour,' barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.

Joyous Celebration ni itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n’abaririmbyi barenga 45.

Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC ku ya 31 Ukuboza, nyuma yo gutaramira i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024.


Abagize itsinda rya Joyous Celebration ryo muri Afurika y'Epfo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mbere y'igitaramo cyabo cya mbere mu Rwanda

Umuyobozi w'iri tsinda yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bamenye ko ari bamwe  

Bunamiye inzirakarengane za Jenoside ziharuhukiye

Ubwo bageraga i Kigali

Bishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND