Akababaro ni kenshi muri Diyosezi ya Nnewi muri Nigeria, aho Padiri Tobias Chukwujekwu Okonkwo yishwe arashwe n'abagizi ba nabi bataranyekana.
Ttariki ya 26 Ukuboza 2024 ni bwo Padiri Tobias Chukwujekwu yishwe arashwe. Iki gitero cyabaye hagati ya saa moya na saa mbili z'ijoro ku muhanda wa Owerri-Onitsha Expressway. Padiri Okonkwo yari umuyobozi wa Our Lady of Lourdes Hospital muri Ihiala, aho yari kandi umuforomo kandi akaba umuyobozi w’ishuri ry’ubuvuzi.
Kwicwa kwa Padiri Okonkwo ni kimwe mu bikorwa biremereye byiyongera ku kwibasirwa kw'abapadiri n’abayobozi b’idini muri Nigeria, ibintu byabaye ikibazo gikomeye mu gihugu mu myaka yashize. Diyosezi ya Nnewi yasabye abari mu itorero gusenga no gukomeza kwifatanya muri ibi bihe bikomeye, bagakomeza gusabira Padiri Okonkwo. Iyi nkuru y’agahinda yanyujijwe ku rubuga rwa x rwa Catholic News World.
Padiri Okonkwo yari azwi cyane ku bw'ibikorwa bye by'urukundo ndetse n'ubumenyi bwe mu buvuzi, yari kandi umuforomo kandi akaba umuyobozi w’ishuri ry’ubuvuzi. Urupfu rwe rutunguranye rwateje icyuho n'ingaruka zikomeye, by'umwihariko mu rwego rw’ubuvuzi n'idini aho yari afitiye akamaro gakomeye sosiyete.
Itorero Gatorika muri rusange ribabajwe cyane n'urupfu rwa Padiri Okonkwo aho rimusabira kugira ngo roho ye iruhukira mu mahoro. Mu gihe iperereza rikomeje, Diyosezi yasabye abakirisitu kugumana ubumwe mu masengesho, basaba amahoro no kugira ngo ihohoterwa rikomeje guhungabanya umutekano mu gihugu cya Nigeria rihagarare.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO