Kigali

Impumeko ya Joyous Celebration, Gentil Misigaro na Alarm Ministries mbere y'uko bataramana muri BK Arena

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:29/12/2024 8:10
0


Gentil Misigaro, Joyous Celebration yashinze ibigwi muri Africa na Alarm Ministries bose batangaje ko biteguye kumanurira ubwiza bw'Imana muri BK Arena mu gitaramo bahuriramo kuri iki Cyumweru.



Kuwa Gatandatu, Joyous Celebration yakoze ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'igitaramo bafite kuri iki Cyumweru muri BK Arena aho bahurira ku ruhimbi na Gentil Misigaro ndetse na Alarm Ministries.

Abari bahagarariye itsinda rigari rya Joyous Celebration muri iki kiganiro, bagaragaje ko bishimiye kugera mu Rwanda ndetse batunguwe n'uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi babihamije nyuma yo kujya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda dore ko umuyobozi wa Joyous Celebration yasize ubutumwa kuri uru urwibutso. 

Umwe mu baririmbyi ba Joyous Celebration, yavuze ko kubona umuntu wari ufite imyaka 10 igihe ababyeyi be bicwaga, akababarira abamuhemukiye bakamugira imfubyi, ari ibintu by'igitangaza. 

Alarm Ministries yo yishimiye kuba bagiye gutaramana na Joyous Celebration cyane ko bahoze bakunda ibihangano byabo ndetse banabiririmba kabone nubwo batumvaga urwo rurimi baririmbagamo.

Umuyobozi wa Alarm Ministries yahishuye ko bagerageje gutumira Joyous Celebration mu mwaka wa 2019 ariko bikomwa mu nkokora na COVID-19 nuko umushinga usa nk'usinziriye ariko Imana yongera guca inzira, Joyous Celebration iza mu Rwanda.

Gentil Misigaro wari umaze imyaka 5 adataramira mu Rwanda, yavuze ko uyu ari wo mwanya mwiza wo kongera gutaramana n'abafashwa cyane n'ibihangano bye ndetse ahishura ko hari indirimbo nshya azaririmba muri iki gitaramo.

Gentil Misigaro yaboneyeho kumena ibanga ko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, azashyira hanze album nshya nyuma y'igihe yari amaze adakora umuziki nk'uko abakunzi be babyifuza kubera ahanini inshingano z'urugo n'indi mishinga yari ahugiyemo.

Ku muntu uzi neza indirimbo za Joyous Celebration, ashobora guhabwa amahirwe yo kuririmbana ku rubyiniro rumwe n'iyi korali ikunzwe cyane muri Africa kuva mu myaka 30 ishize ishinzwe.

Si ibyo gusa kandi, Umuyobozi mukuru wa Joyous Celebration yavuze ko bifuza kuba bakorana indirimbo n'umuhanzi cyangwa korali yo mu Rwanda mu gihe umwanya bafite waba ubakundiye kuko intego n'intumbero yabo ari ugukwirakwiza ubutumwa bwa Kirisito ku Isi hose.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'akataraboneka, aracyari ku isoko ariko isaha n'isaha yashira. Nyura kuri www.ticqet.com ugure itike yawe. Wanayasanga ku nsengero zitandukanye ndetse no kuri Camellia zose na Samsung 250 zose.


Umuyobozi wa Sion Communications yatumiye Joyous Celebration mu Rwanda, yavuze ko ari inzozi zari zibaye impamo



Umuyobozi wa Joyous Celebration yavuze ko haramutse habonetse amahirwe cyane cyane ay'umwanya, nta kabuza hari abahanzi bo mu Rwanda bakorana 



Umuyobozi wa Alarm Ministries yavuze ko mu mwaka wa 2019 bifuje gutaramana na Joyous Celebration ariko COVID-19 iba kidobya


Abaririmbyi ba Joyous Celebration basogongeje abanyamakuru ku ndirimbo baza kuririmba uyu munsi muri BK Arena 


Gentil Misigaro yavuze ko yasengeye iki gitaramo cyane kuruta imyiteguro yakoze akaba yemeza ko nta kabuza Imana iza kwigaragaza


Gentil Misigaro yavuze ko aza gusohongeza abitabira iki gitaramo zimwe mu ndirimbo ze nshya atari yashyira hanze

Joyous Celebration Live in Kigali irabera muri BK Arena kuri iki Cyumweru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND