Kigali

Tuyisenge Arsene ashobora kuba rutahizamu mwiza kurenza uko yaba umukinnyi mwiza wo ku ruhande?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/12/2024 22:28
0


Tuyisenge Arsene ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeje kwitwara neza muri APR FC no mu ikipe y’igihugu "Amavubi". Nubwo yanyuze mu bihe bitoroshye mu rugendo rwe rwo gukina ruhago, ubu ari kugaragaza ko afite ubushobozi bwo gutanga umusaruro mu kibuga.



Arsene yahuye n’ibihe bikomeye ubwo yahushaga penaliti ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup, APR FC ihura na Red Arrows yo muri Zambia. 

Iyo penaliti yatumye ikipe ye itakaza igikombe, bituma bamwe mu bafana ba APR FC bamufata nabi. Gusa, umutoza Darko Novic yakomeje kumugirira icyizere, akamukoresha cyane ku mpande z’ibumoso cyangwa iburyo mu kibuga.

Nyuma y’igihe, Arsene yatunguranye ubwo umutoza Novic yamuhaga inshingano zo gukina nka rutahizamu, cyane ko ba rutahizamu b’ikipe barimo Mamadou SY na Victor Mbaoma bari batabonetse. Mu mwanya mushya w’ubusatirizi, Tuyisenge Arsene yagaragaje ubuhanga bwihariye, atangira gutsinda ibitego bifatika.

Ubwo yari yatangiye gukina nka rutahizamu, Tuyisenge Arsene yatangiye gutera intambwe idasanzwe mu mikinire ye. Mu mikino ya APR FC, Arsene yagaragaje ubushobozi bwo gucenga abakinnyi n’imbaraga no kugora ba myugariro b’amakipe bahanganye kandi ibyo akabikorana imbaraga n’ubwenge.

Kuri uyu wa Gatandatu yatsinze igitego cy’ingenzi mu mukino wahuje Amavubi na Sudan y’Epfo, aho u Rwanda rwatsinze 2-1.

Nk’umukinnyi ukina nka rutahizamu, akomeje gutungurabenshi kuko azi neza uko yakoresha imbaraga ze n’ubwenge bwe bwo kugumana umupira, kugira ngo afashe ikipe ye gushyira igitutu ku makipe bahanganye.

Mu gihe yakiniraga ku mpande, yibandaga ku gutanga imipira yambukiranya ikibuga (crosses). Ariko nka rutahizamu, yerekanye ko afite ubushobozi bwo kurangiza neza uburyo bwinshi bwo gutsinda.

Gukina nezsa nka rutahizamu byatumye Tuyisenge Arsene agaragara mu yindi sura kuko ubu byasoboka ko atagihanganye n’abakinnyi bo ku mpande ahubwo agomba gutangira kwiga amayeri yo kurusha ba Rutahizamu ba APR FC aribo Mbaoma na SY.

Nubwo yitwaye neza ku mpande, impinduka zo kumukinisha nka rutahizamu zagaragaje ko afite impano n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego bifatika. Ibi bituma habaho ibibazo byo kwibaza niba yaguma mu mwanya mushya cyangwa yasubizwa ku mpande.

Ku ruhande rumwe, gukinira ku mpande bimwemerera gukoresha umuvuduko n’ubuhanga mu gutanga imipira yambuka. Ku rundi ruhande, kuba rutahizamu bimwemerera kwifashisha neza ubushobozi bwe bwo kwinjira mu rubuga rw’uwo bahanganye no gutsinda ibitego by’ingenzi.

 

Tuyisenge Arsene wakinaga ku mpande mu ikipe ya APR FC akomeje kwigaragaza nka rutahizamu mwiza

Arsene yafashije u Rwanda kubona igitego cya mbere mu mukino rwatsinzemo Sudan 2-1

Arsene ashobora kuba ari mwiza akina yataka izamu kurenza uko akina ku ruhande






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND