Cristiano Ronaldo yavuze ko aramutse ari we nyiri Manchester United yakemura ibibazo byayo, yerekana ko ikibazo ifite atari umutoza ndetse anahishura ko azagira ikipe ye kandi ikomeye.
Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu bihembo bya Globe Soccer aho yanahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza mu Burasirazuba bwo hagati ndetse akanahabwa icy'umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka.
Uyu mukinnyi yavuze ko Premier League ari shampiyona ikomeye ku Isi ndetse anerekana ko ikibazo muri Manchester United atari abatoza.
Yagize ati "Premier League niyo shampiyona igoye ku Isi. Amakipe yose ni meza, amakipe yose aba arwana, amakipe yose ariruka, abakinnyi bose baba bakomeye. Umupira uratandukanye kuri ubu. Nta mikino yoroshye ikiriho.
Ibi hashize umwaka n'igice mbivuze kandi nzakomeza kubivuga: Ikibazo ntabwo ari abatoza. Ni nk'aho wororera amafi. Niba ufite amafi imbere akaba arwaye uyakuramo ukayashyira hanze ugakemura ikibazo ukongera ukayashyira aho uyororera azongera arware. Ikibazo cya Manchester United niko kimeze. Ikibazo ntabwo buri gihe ari umutoza. Birenze ibyo".
Yavuze ko aramutse ari nyiri Manchester United yahindura ibyo yibwira ko ari ibibazo byayo akayishyira ku murongo. Yagize ati: "Ndamutse ndi nyiri iyo kipe, nasobanura ibintu neza kandi nkahindura ibyo nibwira ko ari bibi aho."
Cristiano Ronaldo yavuze ko narangiza gukina ruhago atazigera aba umutoza cyangwa ngo abe Perezida w'ikipe ko ahubwo azagira ikipe kandi ikomeye.
Yagize ati "Ntabwo nzaba umutoza. Ntabwo nzigera mba umutoza, Perezida w'ikipe? Oya. Ahari nyiri ikipe. Bizaterwa n'umwanya, amahirwe akwiye".
Abajijwe niba iyo kipe yaba ari Manchester United yagize ati: "Ndacyari muto cyane, mfite imishinga n'inzozi nyinshi imbere. Ariko andika amagambo yanjye, nzaba nyiri ikipe nini rwose."
Cristiano Ronaldo yageze bwa mbere muri Manchester United mu 2003 afite imyaka 18 y’amavuko ahava mu 2009 agiye muri Real Madrid ariko ahagaruka mu mpeshyi ya 2021 avuye mu ikipe ya Juventus.
Cristiano Ronaldo yavuze ko azaba nyiri ikipe ikomeye nasoza gukina ruhago
TANGA IGITECYEREZO