Kigali

Kenya iri mu gahinda ko kubura Janet Wanja wamamaye cyane muri Volleyball

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/12/2024 12:41
0


Inkuru dukesha ikinyamakuru Citizen Digital ivuga ko Janet Wanja, yapfuye mu ijoro ryo kuwa 26 Ukuboza 2024 azize kanseri idasanzwe y'uruhago rw'inkari. Wanja w'imyaka 40, yahoze ari umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Malkia Strikers, yamenye ko arwaye avuye mu Mikino Olempike ya Paris, aho yari umutoza (Fitness trainer) mu ikipe ya Malkia Strikers.



Perezida wa Kenya, William Ruto, abinyujije ku rubuga rwe rwa x yashimiye Wanja ku buzima bwe bwa siporo, avuga ko yari umukinnyi w'agatangaza kandi w'icyubahiro, wakoze cyane mu guteza imbere siporo mu gihugu. 

Yagize ati: “Yari umunyamwete, akora cyane kandi akaba umufatanyabikorwa mwiza. Nizere ko umuryango we n'abakunzi b'imikino babona ihumure muri ibi bihe bikomeye, Kandi ko umunsi umwe, tuzatsinda kanseri”.

Janet Wanja yari umwe mu bakunzwe cyane mu mukino wa volleyball mu gihugu. Minisitiri w'Ibidukikije n'imihindagurikire y'Ikirere, Aden Duale yibukije ubudacogora bwa Wanja, avuga ko ubuzima bwe bwagaragaje imbaraga nyinshi kandi agaharanira kugera ku nzozi ze. Ati “Ubuzima bwe bwagize ingaruka nziza ku bantu benshi, kandi urukundo rwe n'umurava byafashije benshii ,” 

Perezida wa Federasiyo ya Ruhago ya Kenya, Hussein Mohammed, na we yavuze amagambo yo kumwibuka, avuga ko "umurage we uzahoraho iteka." Umudepite wa Nyeri Town, Dunn Maina, wahoze ari umukinnyi wa volleyball, yibutse uburyo Wanja yatangiye urugendo rwe, avuga ko yari umukinnyi w'umuhanga wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mukino wa Volleyball.

Urupfu rwa Janet Wanja rwababaje cyane igihugu cya Kenya, aho benshi basubiza amaso inyuma bakibuka urugendo rwe rwo kuba intwari n'urugero rwiza ku bakiri bato. Mu gihe igihugu cyose kiri mu kababaro, umurage we uzakomeza gutera imbaraga abakinnyi b'ejo hazaza.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND