Elon Musk yahamije ko ibirego byo kuvuga ko abakozi b'abanyamahanga muri Amerika batwara imirimo y'abaturage b'icyo gihugu bitari ukuri, avuga ko hagihari ikibazo cy'ubucucike bw'abakozi bafite ubushobozi mu bijyanye n'ubuhanga mu ikoranabuhanga muri Silicon Valley.
Ibi byabaye mu gihe hari inkundura ku mugaragaro yatewe n'ikoreshwa rya Sriram Krishnan nk'umujyanama mukuru wa Politiki y'ikoranabuhanga muri White House, ashyigikiwe n'abantu barimo Elon Musk.
Amjad Masad, CEO wa Replit, ikigo cy'ikoranabuhanga cyifashishwa mu kwandika no gusangiza code, yari yabajije ku mbuga nkoranyambaga niba hari ukuri mu mvugo ivuga ko abakozi b'abanyamahanga batwara imyanya y'akazi mu bigo by'ikoranabuhanga muri Amerika.
Musk yasubije avuga ko Amerika ikomeje kugira ikibazo cy'ubuke bw'abakozi bafite ubumenyi buhanitse mu by'ikoranabuhanga, bityo ikibazo cyo guhabwa akazi kitarimo ukuri. Ati: "Hariho ibibazo bihoraho by'ubuke bw'abakozi b'inzobere mu by'ikoranabuhanga." Avuga ko urwego rw'ubumenyi n'ibikorwa bijyanye n'ikoranabuhanga rugihariho ibikenewe byinshi
Ibi byose bije mu gihe hariho impaka nyinshi ku ikoreshwa ry’abakozi b’abanyamahanga mu bihugu nka Amerika, benshi bagaragaza impungenge ku ngaruka bishobora kugira ku baturage b’icyo gihugu nk'uko bitangazwa na Times of India
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO