Kigali

Ibigo 260 byo muri Canada birashinjwa ubucuruzi bw'Abimukira

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/12/2024 18:55
0


Benshi mu bimukira babeshywa ko bafashwa kugezwa muri Canada bikarangira ahubwo bagurishijwe.



Mu myaka itatu ishize, umuryango w'abimukira b'Abagushati ugizwe na Jagdish Patel, umugore we Vaishali, n'abana babo, bapfiriye mu gihiriri kiri ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Canada, nyuma yo kugerageza kwinjira muri kimwe muri ibi bihugu mu buryo butemewe n'amategeko.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe cy'imvura y'urubura ifite ubushyuhe bwa -37°C, aho abacuruzi b’abantu babarekeraga muri iyi nzira, babizeza ko bagiye kubageza mu gihugu cyemewe ariko babeshya.

Iperereza ryakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurwanya amafaranga adaciye mu mucyo (Enforcement Directorate - ED) ryagaragaje ko nyuma y'iyi mpanuka, habayeho ibikorwa by’ubucuruzi bw’abantu byiganjemo ibigo 260 byo muri Canada.

Abo bafatanyabikorwa bagurishaga ibyangombwa by'abanyeshuri ku baturage b’Abahindi, bababeshya ko bajya muri Canada mu buryo bwemewe, ariko nyuma bakabigisha uburyo bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu buryo butemewe.

Abakozi ba ED batangaje ko uyu muryango w'abimukira wasabwe kugura ibyangombwa by’ubwenegihugu muri Canada ku giciro kiri hagati ya miliyoni 50 na 60 z’amafaranga y’u Buhindi (rupees) nk'uko bitangazwa na Tmes of India.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND