Kigali

Noheli nziza! Twumvane indirimbo 10 zikwinjiza mu byishimo by’uyu munsi udasanzwe – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/12/2024 19:38
0


Noheli, Umunsi udasanzwe ku bakirisitu! Umunsi Isi yose yizihizaho ivuka ry’Umwami n’Umukiza wabyawe na Mariya na Joseph agapfa, agahambwa maze akazuka kugira ngo Isi ibone agakiza.



Noheli yizihizwa tariki 25 Ukuboza buri mwaka. Ni umunsi usiga ibyishimo bidasanzwe mu muryango bagasabana ubutitsa. Uyu munsi uherekezwa n’imitako itandukanye igizwe n’amabara nk’umutuku, icyatsi, ibara rijya gusa na Zahabu n’andi.

Ibara ry’umutuku risobanuye amaraso Yesu/Yezu yameneye ku musaraba. Naho icyatsi kigasobanura ubuzima bw’iteka. Noheli kandi irangwa no gutaka igiti cya Noheli (Christmas tree) mu nzu gifite amabara y’icyatsi kibisi yatangiye gukoreshwa mu 1835.

Abahanzi nyarwanda ntibacitswe mu kwifatanya n’abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange kwizihiza umunsi Mukuru wa Noheli. Benshi bagiye basohora indirimbo zabo zivuga kuri Noheli, abandi basohora iz’abandi bahanzi basubiyemo.

1.     Gloria! – Alain Muku

">

Mu 2019 nibwo Alain Mukuralinda yasubiyemo indirimbo 'We Have Heard On High' yishimirwa na benshi mu bihe bya Noheli. Iba isingiza umwana w'Imana wavukiye abantu.

Alain Muku ni umuhanzi akaba n’inzobere mu by’amategeko. Mu rugendo rwe rw’umuziki, yafashije mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, ndetse yashyizeho irushanwa yitwa "Hanga Higa" ryavumbuye impano muri benshi.

Izina rye ryamamaye ubwo yashyiraga hanze indirimbo nka ‘Murekatete’, ‘Gloria’, ‘Rayon Sports’, ‘Kiyovu’, n’izindi. Izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo yari Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, intebe yamazeho imyaka 13.

2.     Joy To The World – Liza Kamikazi

">

Umuhanzikazi Liza Kamikazi yasohoye indirimbo ‘Joy to the world’ yasubiyemo afatanyije n’abo mu muryango we, King, Sheja, Juru na David.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo mu 2020, uyu muhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana yatangaje ko we n’abo mu muryango we bagize igitekerezo cyo kwifashisha iyi ndirimbo ngo bifurize abanyarwanda Noheli Niza n’umwaka mushya muhire. Yavuze ko uyu mwaka wabereye benshi umuravumba, ariko ko ari byiza kwishimira ko ‘Umuremyi yatuvukiye’.

3.  Mary's Boy Child - Chorale De Kigali

">

Iyi ndirimbo ya Noheli ivuga ku ivuka rya Yesu/Yezu Kristo imaze igihekuko yahimbwe bwa mbere na Boney M. mu 1978. Yaje gusubirwamo na Chorale De Kigali mu gihe cya Covid-19 mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi wihariye ku Bakristo.

4.  Ijwi ry’umwana urira -  Aimé Uwimana ft Joy & Catherine

">

Ni indirimbo y’umuririmbyi Aimé Uwimana wamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana, aho yayikoranye na bagenzi be Joy na Catherine. Igaruka ku gutegura abantu ku kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

5.     Noheli Nziza (We Wish You A Merrry Christmas) – Alain Muku

">

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma akaba n’umuhanzi, Alain Mukurarinda [Alain Muku], yahinduye indirimbo yitwa 'We Wish You A Merry Christmas' mu rurimi rw'Ikinyarwanda mu rwego rwo kwifuriza Abanyarwanda Noheli nziza n'umwaka mushya muhire.

6.     Rya Joro Ryatowe – Papi Clever & Dorcas

">

Papi Clever n’umugore we Dorcas bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamenyerewe mu gusubiramo indirimbo zo mu gitabo, basubiyemo n’iyi yitwa ‘Rya Joro Ryatowe’ mu rwego rwo gufatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

7.     O Come All Ye Faithful – Alyn Sano

">

Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Come All Ye Faithful’, iboneka mu gitabo cy’Umukirisitu ndetse yasubiwemo n’abahanzi batandukanye ku Isi mu rwego rwo gufasha Abakirisitu kwizihiza uyu munsi udasanzwe.

Alyn Sano yabwiye Inyarwanda, ko yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo yifurize abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire.

Iyi ndirimbo ‘Come All Ye Faithful’ iboneka mu Gitabo cy’Umukristu cyitwa ‘Indirimbo za 200’. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe ku Isi mu bihe bitandukanye abakirisitu bifashisha mu kwizihiza Umunsi wa Noheli buri tariki 25 Ukuboza.

8.     Abanyabwenge – Tonzi

">

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Tonzi ivuga ku ivuka ry’Umwana Yesu. Ubwo yayishyiraga hanze yavuze ko ari indirimbo yasohoye muri ibi bihe nk’uko asanzwe abigenza. Avuga ko atari we wayihimbye gusa akaba atazi nyirayo.

Ati: “Ni indirimbo maze igihe kinini ndirimba. Nayiririmbaga nkiri umwana kuri iyi nshuro mu bihe byo kwizihiza Noheli, niyo numvise yaba impano naha abantu bose kugira ngo ibafashe gukomeza kwizihiza ivuka rya Yesu ku bamwemera.”

9.     Merry Christmas – Jehovah Jireh

">

Nayo ni indirimbo ya Jehovah Jireh Choir igaruka ku kwizihiza umunsi wa Noheli. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae kuko ni nawo mwihariko iyi Korali ikunze kumenyekanaho.

Korali Jehovah Jireh yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR by’umwihariko muri CEP ULK.

10.     Christmas Carols Set – Salome & Roberto

">

Itsinda rya Roberto na Salome bakora indirimbo zihimbaza Imana babarizwa muri Kiliziya Gatolika, bashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Christmas Carols Set’ mu mpera za 2020. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza.

Nabo bavuga ko basohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Noheli no kubifuriza umwaka mushya muhire.


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND