Umusore witwa Stephen Sunday usanzwe ari umunyamideli yegukanye ikamba rya Mister Africa International, ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma. Mu mashusho yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yabashije kugera kuri iri kamba rikomeye mu rugendo rw’umusore, ahanini bitewe n’uko yashyigikiwe.
Mbere y’uko hatangazwa umusore wegukanye ikamba, Stephen yari yanditse agaragaza ko no kugera mu cyiciro cya nyuma ari ‘imbaraga no kunshyigikira kwakomeje kubaranga muri uru rugendo’.
Ati “Ndashima ku bw’urukundo no kunshyigikira mukomeje kungaragariza muri uru rugendo kugeza uyu munsi. Gukomeza kuntera ingabo mu bitugu kuri njye, mbifata nk’Isi yanjye, kandi bigatuma niteguye gukora buri kimwe cyose kugirango mbashe gutsinda.”
Uyu musore yegukanye iri kamba mu birori bikomeye byabereye mu Mujyi wa Freetown muri Sierra Leone. Yari ahatanye n'abasore 30 barimo umunyarwanda Irankunda Joseph [Joe Romantic], ariko abageze mu cyiciro 10, ari nabo babashije kugera ahabereye iri rushanwa.
Mu bitekerezo byo ku rubuga rwa Instagram, hari abagaragaza ko batiyumvisha uburyo Stephen yabashije kwegukana iri kamba ‘cyereka niba byatewe n’uko afite umubare munini w’abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram’.
Ariko kandi abandi bamwifurije ishyaka n’ihirwe, bagaragaza ko abanya-Uganda batewe ishema no kuba yabahesheje ishema. Hari abandi, banditse bagaragaza ko umunya-Nigeria, atari akwiriye kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere ‘ahubwo yari akwiriye gutsinda’.
Uwitwa Joy4-Live ku rubuga rwa Instagram ati “Nakomeje gukurikirana buri kimwe kibera muri iri rushanwa, kandi nabonye buri kimwe. Aho kugirango muhe ikamba umunya-Nigeria, mwarihaye Stephen ku bwo kuba afite aba-Followers benshi kuri Instagram, kandi yagiye atsindwa. Nyabuneka, umwaka utaha muzahe ikamba ubikwiriye.”
Yagaragiwe na Daniel Olatunji Tolulope wo mu gihugu cya Nigeria, wabaye igisonga cya Mbere. Abasore bageze muri kiriya gihugu ku wa 12 Ukuboza 2024, bakora ibikorwa binyuranye, birimo guhatana mu cyiciro byitandukanye kugeza ubwo hamenyekanaga uwatsinze.'
Muri iri rushanwa kandi hatanzwe ibihembo byihariye; umusore wo muri Zimbabwe yahawe igihembo cyiswe ‘Heart of Africa’, umunya-Nigeria ahabwa igihembo cyitwa ‘Bdy of Africa’, umunya-Guinea yahawe ‘Voice of Africa’, umunya-Liberia ahabwa ‘Charisma of Africa’, Mauritania ahabwa ‘Pride of Africa’, ni mu gihe umuna-Uganda yanegukanye igikombe cy’umunyamideli wa Afurika (Mode of Africa).
Akanama Nkemurampaka kemeje umusore watsinze kari kagizwe na Dr Emmanuel Umoh, Isalu Harrison, Mohamed Minkalu Kuyateh, Hudson Martin Sesay, Momo Vi, Naomi Kay ndetse na Olatan Olatunji.
Stephen Sunday yegukanye iri kamba asimbura Rikkie Osaze wo muri Nigeria wari umwaka yambaye iri kamba. Yari yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere, ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia wari wegukanye ikamba ry’igisonga cya Kabiri.
Iri rushanwa rirangwa no guhitamo umusore ufite ubushongore, kandi uzi gusobanura neza umushinga ufite icyo uzamarira Sosiyete.
Mu 2023, u Rwanda rwahagarariwe n’abasore babiri muri iri rushanwa: Barimo Uwimana Gato Corneille utarabashije kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu (Top 5) bavuyemo uwegukanye ikamba.
Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa ryari ribaye. Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu mu 2017. Mu 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka.
Mu 2018 na 2019 habaga hari abatoranyijwe kwitabira iri rushanwa ariko ku munota wa nyuma bakura uko bagenda bitewe n’ibibazo byo kubura ubushobozi bubagezeyo.
Umusore wegukanye ikamba ahembwa $10,000, kandi yishyurirwa urugendo rw’indege mu Mujyi irimo wa London, banamufasha kwitabira ibirori by’imideli birimo nk’ibya European Fashion Week.
Abategura iri rushanwa bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.
Stephen
Sunday yegukanye ikamba rya Mister Africa International, ahigitse abasore 10
bageranye mu cyiciro cya nyuma
Stephen
yegukanye ikamba, ariko ashidikanwaho na bamwe bavuga ko atari we wagatsinze
Irankunda
Joseph [Joe Romantic] ntiyabashije kuboneka mu basore 10 bavuyemo uwegukana
ikamba
Uganda
yari ahagarariwe n'abasore babiri muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 12
TANGA IGITECYEREZO