Umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi cyane nka Killaman, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze aganira n’abakunzi be, abamara amatsiko ku bijyanye n’urugendo rwe muri Sinema.
Killaman washinze Killaman Empire, ryamamaye mu gukora filime z’uruhererekane, ni umwanditsi n’umukinnyi w’inararibonye muri sinema nyarwanda. Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, yahaye abafana amahirwe yo kumubaza ibibazo bitandukanye, ati: "Mumbaze icyo mushaka cyose."
Umufana umwe yabajije ati: "Kuki abakinnyi bose ukorana batera imbere? Kandi kuki udafite ubugona nk’abandi?"
Mu gusubiza, Killaman yagize ati: "Ibanga ni uko iyo abakwegereye bose bashimye ibyo ukora, na we urushaho kugira ibyishimo. Uba umeze nk’umubyeyi ufite abana n’abuzukuru benshi bakwishimira; uba wumva ubusaza bwawe bufite agaciro kandi bufite umutekano."
Undi mufana yamubajije ku mpamvu Pattyno, umwe mu bakinnyi ba filime babiciye bigacika, atakigaragara cyane muri sinema nyarwanda. Killaman yasubije mu magambo make, agira ati: "Naba nkubeshye keretse tumubajije we ubwe, ariko si we wenyine, hari n’abandi uzabona vuba."
Yakomeje agira ati: "Ibyo byanyigishije ko ngomba gutegura ejo hazaza, kuko n’ubundi hashobora kutaba hameze neza.
Killaman azwiho gufasha abakinnyi bashya kwinjira muri
sinema nyarwanda, ahanini abaha amahirwe yo gukina muri filime ze. Mu bo
yafashije harimo abamenyekanye nka Nsabi na Nyambo, bakaba baravuye kure ariko
ubu bakaba bafite amazina akomeye mu ruganda rwa sinema nyarwanda.
Si ugufasha gusa, kuko Killaman agaragaza n’ubufatanye n’abandi bakinnyi mu rwego rwo guteza imbere sinema nyarwanda mu gihugu no hanze yacyo. Nubwo urugendo rwe rutoroheye benshi, akomeje kugaragaza iterambere ridashidikanywaho kuva atangira uyu mwuga.
Killaman ni umugabo wubatse
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO