Abaririmbyi babigize umwuga bibumbiye muri Choeur International, bakoze igitaramo gikomeye cyo gufasha abakunzi babo kwinjira mu minsi mikuru by'umwihariko Noheli baboneraho gutangaza ibitaramo bibiri bateganya umwaka utaha wa 2025.
Ni
igitaramo cyabereye muri Marriot Hotel ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, cyitabirwa n’ingeri
zitandukanye haba mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta, abikorera, abaturage basanzwe ndetse n’bakristo mu madini atandukanye.
Bamwe
mu bashyitsi bitabiriye iki gitaramo, harimo Umunyamabanga uhoraho muri
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana; abari bahagarariye Chorale Inyange za Mariya,
Christus Regnat, Bright Five Singers, abaturutse muri Ambasade zitandukanye n'Abapadiri baturutse hirya no hino mu gihugu.
Umwihariko
w’iki gitaramo cyaryoheye benshi, ni uko nyinshi mu ndirimbo zaririmbwe zahimbwe n’abaririmbyi ba Choeur International et Ensemble
Instrumental de Kigali hakiyongeraho izindi nke zakozwe n’abandi batari
abaririmbyi b’iyi Chorale.
Baririmbye
mu njyana zitandukanye ndetse n’ubutumwa butandukanye mu ndirimbo baririmbye nk’izurukundo,
izo guhimbaza Imana, iza-Classic…
Ni
inshuro ya 16 Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali ikoze
igitaramo kuva yashingwa aho bijeje abakunzi bayo ko mu mwaka utaha bazakora
ikindi gitaramo kuri 14 Ukuboza 2025 ndetse bakaba bazakora ikindi gitaramo cyo
kwizihiza umunsi w’abakundana kuri 14 Gashyantare 2025.
Umunyamabanga
uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , Dr. Olivier Kamana, yashimiye byimazeyo Choeur
International et Ensemble Instrumental de Kigali ku bwo gutegura igitaramo cy’akataraboneka
cyasusurukije abakunzi b’umuziki w’umwimerere. Ati “Biragarara ko byabatwaye
igihe kirekire ngo mutunezeze, turishimye cyane kandi tuziko hari ibindi byiza
muri kudutegurira.”
Choeur
International et Ensemble Instrumental de Kigali, ni umuryango ufite ubuzima
gatozi wavutse mu 2006 ubona ubuzima gatozi mu 2008. Ni umuryango uririmba
kandi ukanacuranga.
Uyu
muryango wazamuye urwego rw'imiririmbire mu Rwanda, aho wagize uruhare mu
gutegura indirimbo yubahiriza ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba
(East African Community) cyane cyane ko umwe mu bagize uyu muryango ari we
watanze ururirimbo (melody) rw'iyi ndirimbo.
Choeur International et Ensemble de Kigali yakoze igitaramo cya 16 kuva yashingwa
Iyi Korali yahise iboneraho gutangaza ibitaramo bibiri iteganya mu mwaka utaha wa 2025
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'umuziki uryoheye amatwi bacurangiwe
TANGA IGITECYEREZO