Abenshi mu bageze mu zabukuru bakeneye amafaranga y’inyongera, kuko amafaranga ya pansiyo ntabwo ahagije mu mibereho ya buri munsi. Hano hari uburyo ushobora kongera amafaranga yawe utavuye mu rugo nk'uko bikubiye mu nkuru ducyesha The Sun.
Kodesha ibyumba cyangwa ibikoresho byawe; Niba abana bawe batakiri mu rugo, ushobora gukodesha ibyumba biri mu nzu yawe ukoresheje imbuga nka SpareRoom cyangwa Airbnb. Binyuze muri gahunda ya Leta yitwa Rent a Room Scheme, ushobora kwinjiza amafaranga agera ku £7,500 buri mwaka utishyura imisoro.
Niba ufite igaraje cyangwa ahantu ho kubika ibintu, urubuga nka stashbee.co.uk rwagufasha gukodesha aho hantu ukinjiza kugeza ku £1,000 ku kwezi.
Gukodesha ibikoresho byawe: Urubuga nka fatllama.com rugufasha gukodesha ibikoresho byawe nk’imashini zidakoreshwa, nk’imashini zidoda (£10 ku munsi) cyangwa imashini yo kumesa aho hejuru (£15 ku munsi).
Sangiza abandi ubumenyi: Niba ufite ubumenyi bwihariye, ushobora gutegura amasomo yo kwigisha ibintu birimo ubuhinzi, umuziki cyangwa ibindi.
Ushobora kandi gufasha umuryango w’aho utuye, nk’uko Simon Podmore w’imyaka 72 akora, aho yinjiye mu mirimo yo gusana amazu abinyujije ku rubuga Nextdoor.com, bikamwinjiriza £15,000 mu mwaka.
Kugura no kugurisha: Fata imyenda yawe idakoreshwa uyigurishirize ku mbuga nka eBay cyangwa Vinted. Ibintu bifite imyaka irenga 20 bishobora kugurishwa nk’ibikoresho bya vintage, ndetse ibikoresho bifite ibirango bizwi nka Marks & Spencer bishobora kubona agaciro kadasanzwe.
Gukora ubushakashatsi n’ibitekerezo: Ushobora kwinjiza amafaranga ukora ubushakashatsi n’ibitekerezo ku mbuga nko Prolific aho ushobora kwinjiza £30 ku kwezi. Ku rubuga Angelfish Opinions, ushobora kwitabira ibiganiro bikishyurwa kugeza ku £100.
Ubundi buryo bwo kuzigama no kubona inyungu: Imbuga za cashback nka Quidco na Topcashback zikurekurira kubona amafaranga y’inyongera iyo uguze ibintu binyuze kuri zo. Amakarita y’inyongera nka Clubcard na Nectar ashobora kuguha ibihembo by’inyongera.
Gutanga ubuhamya no kwandika ibitekerezo: Nick Daws, w’imyaka 68, yinjiza £100 buri kwezi abikesha gukora ubushakashatsi, gukoresha imbuga za cashback, no gutanga ibitekerezo ku rubuga rwa Amazon, aho yemerewe gusuzuma no kugumana ibicuruzwa bihenze.
Kubura ubushobozi mu kiruhuko cy’izabukuru ntibivuze ko udashobora kwinjiza amafaranga y’inyongera. Gukoresha ibyo ufite birashoboka, kandi bishobora kugufasha guhangana n’ibiciro byo hejuru by’iby’ingenzi mu buzima bwawe bwa buri munsi.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO