Kigali

Nayuyeyo bakinyotewe – Chryso Ndasingwa wataramiye bwa mbere i Burundi akiyemeza gusubirayo – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/12/2024 12:10
0


Umuramyi Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yuzuye amashimwe nyuma yo gutaramira mu gihugu cy'u Burundi ku nshuro ye ya mbere, akaba ari kimwe mu bitaramo biherekeza umwaka wa 2024.



Ni igitaramo cyateguwe n'itsinda ry'abaririmbyi rya "i'Pendo Sound" rikomeye muri kiriya gihugu. Iki gitaramo cyiswe "Ipendo Event kw'Iriba,” kikaba cyarabaye ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024. Ni kimwe mu bitaramo bihenze muri kiriya gihugu cy'u Burundi.

Akigera i Burundi, Chryso Ndasingwa yatangaje ko yishimiye uburyo yakiriwe kandi ko yiteguye gutaramana n'abakunzi b'ibihangano bye ndetse abizeza ko ubwiza bw'Imana buzigaragaza mu gitaramo.

Nyuma yo gutaramira i Burundi ku nshuro ye ya mbere, Chryso yabwiye InyaRwanda ko yishimiye gusanga indirimbo ze bazizi, ahishuye ko azasubirayo mu gitaramo cye bwite

Ati: "Nishimiye ko zose bazizi. Nkeneye rero gusubirayo nkakora concert yanjye gusa nkaririmba indirimbo zose kuko nakoze umwanya mutoya cyane nk'iminota 20 navuyeho abantu bakinyotewe."

Mu ndirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, harimo iyo yise 'Mu bwihisho,' 'Wahozeho,' 'Wahinduye ibihe,' 'Ntajya ananirwa,' 'Ni Nziza' n'izindi.

Yavuze ko abo yataramiye banezerewe, ahishura ko aho bari bateguye huzuye ndetse bamwe bakabura aho kwicara. Ati: "Habaye igitaramo cy'amateka haruzura abandi babuze aho kwicara. Turashimira Imana, [...] Bujumbura banezerewe."

Mbere yo kujya gutaramira i Burundi, Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko yanejejwe no gutumirwa ngo ajye gutaramirayo bwa mbere, ati: "Ubutumire nabwakiriye neza, i Burundi mfiteyo umubare munini w'abakunda indirimbo zanjye. Ni inzozi zibaye impamo kujya i Bujumbura".

Chryso Ndasingwa yahuriye ku ruhimbi na Fabrice Nzeyimana na Maya Nzeyimana - Abarundi batuye mu Rwanda bakunzwe mu ndirimbo zirangajwe imbere na "Muremyi w'Isi" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni n'igice kuri Youtube.

Chryso yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu.

Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi.

Chryso yamamaye mu ndirimbo 'Wahozeho' yitiriye Album ye ya mbere yamuritse mu buryo bwihariye mu gitaramo cye cya mbere cyabereye muri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024 akuzuza iyi nyubako. Iyi ndirimbo ye yayihurije hamwe n'izindi zigize Album ye ya mbere.

Chryso Ndasingwa yataramiye i Burundi mu gitaramo cy'amateka

Uyu muramyi yatangaje ko yishimiye ko gusanga Abarundi bazi indirimbo ze

Ni ubwa mbere Chryso yari ataramiye muri iki gihugu

Yavuze ko yavuye kuri 'stage' bakinyoteye kuko yaririmbye iminota 20 gusa


Chryso yavuye i Burundi yiyemeje gusubirayo mu gitaramo cye

Iki gitaramo cyari kirimo n'abandi baramyi b'Abarundi

Abitabiriye iki gitaramo batahanye imitima ishima
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND