CeCe Winans, amazina ye nyayo ni Priscilla Maria Winans, ni umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba azwi cyane ku rwego rw’isi. Yavutse ku itariki 8 Ukwakira 1964, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwiho kuririmba indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana, ndetse afite umusanzu ukomeye mu muziki wa R&B.
CeCe Winans ni umwe mu bahanzi babaye indashyikirwa, kuko yatsindiye ibihembo bikomeye birimo Grammy Awards 15, GMA Dove Awards 31, Stellar Awards 19, NAACP Image Awards 7, n’ibindi bihembo bya Billboard Music Awards. Ni we muhanzikazi wa mbere mu ruganda rw’indirimbo zihimbaza Imana wahawe ibihembo byinshi ku isi.
Mu 1980, CeCe Winans yatangiye urugendo rwe rw’umuziki, ariko ntabwo yari wenyine. Yatangiye aririmba mu itsinda ry’abavandimwe rya Bebe and CeCe Winans, aho bakoze indirimbo yamenyekanye cyane yitwa Up Where We Belong mu 1981. Iyo ndirimbo yatumye abakristu benshi babona umuziki wabo mu buryo bushya.
Mu 1984, CeCe na Bebe bakoze album yabo ya mbere yitwa Lord Lift Us Up, ikorwa muri PTL Records. Nyuma y’umwaka umwe, CeCe yaje gutandukana n’iyi nzu itunganya umuziki, ariko yakomeje gukora umuziki hamwe na musaza we kugeza mu 1985.
Mu 1995, CeCe Winans yaje gutangira urugendo rwe wenyine mu muziki, asohora album ye yitwa Alone in His Presence. Iyi album yamugejeje ku isonga mu bazwi cyane mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, aho yatsindiye Grammy Awards kimwe n’ibindi bihembo bitandukanye, harimo Dove Awards.
Mu 1999, CeCe Winans yashinze kompanyi ye bwite itunganya umuziki, Pure Spring Gospel. Mu 2000, yagaragaje impano ye mu bitaramo byakurikiwe n’indirimbo zamenyekanye nka Well Alright, Slippin', na On That Day. Nyuma y'ibihe byo kwitonda, yagarutse mu 2003, asohora album Throne Room ndetse akora ibitaramo bikomeye mu 2004, bizwi nka The 25-City Tour.
Mu 2005, CeCe Winans yasohoye album ya karindwi yitwa Purified, nayo yakomeje gushyigikira ibikorwa by’iyobokamana. Nyuma y’ibi, CeCe Winans yageze ku ntera nshya muri muzika, akora izindi ndirimbo nk'izo ku album Kingdom Come mu 2008, ndetse n’album Let Them Fall in Love mu 2017, yahawe ibihembo bikomeye birimo Grammy Awards.
Mu 2021, CeCe Winans yasohoye album Believe For It, yasohoye Grammy Awards eshatu, ikaba yarabaye Album y’Umwaka mu 2022. Indirimbo nka Goodness of God ni zimwe mu ndirimbo zifite abantu benshi basenga mu buryo bwose ku isi, zikanakundwa n'abatari abakristu.
Mu 2024, CeCe Winans yashyize hanze album ya kabiri mu buryo bw'imbonankubone, More Than This, yakunzwe cyane, by’umwihariko indirimbo That's My King yabaye iy'umwaka wa 2024 kuri Billboard, mu ndirimbo zihimbaza Imana.
CeCe Winans yagiye atandukana n’ibyo abantu benshi bari basanzwe bazi ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, akerekana ko gukora muzika ihimbaza Imana bishobora guhindura amateka, kandi bigatanga impano nyinshi zituruka ku Mana.
Indirimbo nka Goodness of God, Worthy of It All, Holy Forever, That's My King, na Come Jesus Come ni zimwe mu zimaze gukundwa cyane ku isi, kandi zikomeje kugaragaza ko CeCe Winans ari umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana.
CeCe Winans afatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu bahanzikazi ba Gospel
REBA INDIRIMBO "GOODNESS OF GOD" YA CeCe WINANS
Umwanditsi: Germain NKUSI
TANGA IGITECYEREZO