Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 635 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), nyuma yo gusoza amahugurwa y’abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Ukuboza 2024 ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye bari barangajwe imbere na Minisitiri w'Intebe, Dr.Edouard Ngirente.
Aba bapolisi bagize icyiciro cya 12 nyuma y’imyaka 24 u Rwanda rwungutse Polisi nka rumwe mu nzego z’umutekano, aho ishinzwe kurinda umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo
Umuyobozi wa PTS Gishari, CP Robert Niyonshuti yasabye Abanyeshuri basoje amasomo kuzarangwa n'ikinyabupfura aho bazaba bari hose. Yagize ati "Uyu munsi abarangije ni 635 barimo 527 b’igitsina gabo na 108 b’igitsina gore. [...] Bize amasomo agamije kubongerera ubumenyi, ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw'aba ofisiye bato.
Banyeshuri musoje amahugurwa, ndabashimira ku bw’ishyaka mwagaragaje no kuba mwarahisemo umwuga wa gipolisi. Amasomo mwahawe ni intangiriro kuko mu gihe cyose muzaba muri polisi y’u Rwanda muzakomeza guhabwa andi anyuranye azabafasha kuzuza ishingano zanyu. Ndabasaba kuzarangwa na discipline aho muzaba muri hose kuko niwo musingi uyu mwuga mutangiye wubakiyeho".
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yabwiye aba banyeshuri ko ibyo bize bagomba kubikoresha bubaka igihugu ndetse anashimira Perezida wa Repubilika.
Yagize ati "Mwize neza, mufite ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi, ariko ikirenze kuri ibyo byose ni uko mugomba kuba mwiteguye kubikoresha mwiyubakira Igihugu cyanyu ari cyo Gihugu cyacu twese. Dushingiye ku nyigisho mwahawe n’ikinyabupfura mwatojwe, mufite ibyangombwa byose kugira ngo murangize inshingano Igihugu kibatezeho.
Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku murongo, ubushobozi n’inama adahwema gutanga kugira ngo inzego z’Igihugu cyacu zikomeze kwiyubaka no gutera imbere. Ndashimira ababyeyi mwitabiriye uyu muhango no kuba mwarashyigikiye abana banyu kuza muri Polisi y'u Rwanda, mwarakoze kubarera neza kuko uburere mwatanze aribwo Polisi yubakiyeho inyigisho zayo".
Yakomeje agira ati: "Leta y’u Rwanda izakomeza kububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa atandukanye no kubaha ibikoresho bihagije kandi bigezweho byo kubafasha gucunga umutekano".
Aba bofisiye bato 635 basoje amasomo yo gucunga umutekano barimo abakobwa 108. Muri bo harimo abazakomereza akazi muri Polisi y’u Rwanda n'abazakora mu zindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (NISS) ndetse n'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yabwiye aba banyeshuri ko ibyo bize bagomba kubikoresha bubaka igihugu
TANGA IGITECYEREZO