Kigali

Inkongi yibasiye Ibiro bikuru by'igisirikare cya Zimbabwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/12/2024 15:46
0


Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, Inkongi y'umuriro yafashe ibiro bikuru by'Igisirikare cya Zimbabwe (ZNA) muri Harare. Byabereye ahitwa Josiah Magama Tongogara Barracks aho yatangiye ku isaha ya 2:50 AM. Ku bw'amahirwe, nta bantu bapfuye cyangwa ngo bakomeretse bikomeye.



Umuvugizi w'igisirikare cya Zimbabwe, Colonel Alphios Makotore, yemeje ko abashinzwe kuzimya inkongi batunguwe bakihutira kuhagera, bagatangira ibikorwa byo kuzimya umuriro. 

Makotore yagize ati "Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo. Abashinzwe kuzimya inkongi bahise bahagera byihutirwa, kandi babasha kuyizimya. Iyi nkongi yangije cyane inyubako n'imitungo ariko nta buzima bw’abantu yatwaye,"

 Nubwo impamvu y'iyi nkongi itaramenyekana, ibi byateje impungenge ku rugero rwo hejuru. Inyubako n'imitungo y'ingenzi yangiritse cyane nk'uko umuvugizi wa Perezida, George Charamba, yabitangaje ku rubuga rwe rwa X.

 Makotore yongeyeho ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu y'iyi nkongi. Ati'' Iperereza ku mpamvu y'inkongi rizatangira vuba. ZNA izakomeza gutanga amakuru ashingiye ku iperereza rikomeje rizakorwa,"

Inkongi yateje ibibazo ku mutekano w'iki kigo cya gisirikare n'ingaruka bishobora kugira ku mikorere y'Igisirikare cya Zimbabwe. Inzego z'ubuyobozi zitezweho gutanga amakuru menshi uko iperereza rikomeje gukorwa  nk'uko bitangazwa na herald.co.zw.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND