Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024,umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu yateguje urutonde rw'indirimbo zizajya kuri album ye nshya yitwa Peace and Money.
Zuchu amazina ye bwite ni Zuhura Othman Saud,Yavukiye muri Zanzibar tariki 27 Ugushyingo 1993. Injyana azwimo cyane ni Bongo Flava na Baibuda.
Dore zimwe mundirimbo yaririmbye Antenna, Honey, Utaniua, Nimechoka, Nani,Wale wale n'izindi zitandukanye. Akomeje kugenda yerekana itandukaniro ahantu.
Iyi album biteganyijwe ko azasohora urutonde rw'indirimbo ziriho yitwa Peace and Money,hakaba hazajyaho indirimbo zigera kuri 13, iya mbere ikaba yaramaze kugeraho yitwa Wale wale yakoranye na Diamond Platnumz iri ku mwanya wa 12.
Zuchu ni umwe mu bahanzikazi bakunze gushyushya imbuga nkoranyambaga mu Karere bigendeye ku nkuru y'urukundo hagati ye na Diamond Platnumz.
">WALE WALE IMWE MU NDIRIMBO IRI KURI ALBUM NSHYA YA ZUCHU
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO