Kigali

Chris Brown yatanze icyigwa mu gitaramo yakoreye muri Afrika y'Epfo-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:14/12/2024 23:49
0


Nyuma y'uko ibitaramo bye bigezwe intorezo ariko bigafata ubusa, Chris Brown yatanze icyigwa mu gitaramo cya mbere yakoreye muri Afrika y'Epfo mu mujyi wa Johannesburg.



Kuri uyu wa 14 na 15 Ukuboza 2024, umuhanzi Christopher Maurice Brown wamamye nka Chris Brown ari gutaramira mu gihugu cya South Africa mu mujyi wa Johannesburg kuri sitade ya FNB.

Abafana 94, 736 baguze amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Chris Brown mu gihe kitarenze isaha imwe n'iminota 38 kuko nyuma yaho amatike yari yamaze gushira ku isoko.

Ubundi Chris Brown yari yarateguye igitaramo kimwe muri South Africa ariko nyuma yo kubona ko amatike arenga 94,000 abaye nk'igitonyanga mu nyanja, yahisemo kwiyongeza ikindi gitaramo kugira ngo ashimishe abafana be mu gihugu cya South Africa.

Nyamara nubwo abantu benshi bari bamwishimiye, abarenga 30,000 baharanira uburenganzira bw'umugore muri Afurika y'Epfo, bagerageje gushaka uko bahagarika iki gitaramo kubera ibyaha Chris Brown yakoze by'ihohotera ku bagore byumwihriko ibyo yakoreye Rihanna ariko bifata ubusa.

Kuri uyu wa 14 Ukuboza, umuhanzi Chris Brown yakoze igitaramo cy'akataraboneka muri FNB Stadium ahari abafana barenga 94,000 biganjemo inkumi bari baje kwirebera ibi birori biba gacye muri Africa.

Chris Brown yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe harimo sensational, Angel Numbers,...

Kuri uyu wa 15 Ukuboza, Chris Brown arongera akorere igitaramo cya Kabiri muri South Africa nkuko biteganyijwe.

Chris Brown yaherukaga gutaramira muri Africa mu mwaka wa 2012 mu gihugu cya Nigeria ubwo yari yishyuwe Miliyoni y'amadorali, 2013 muri Ghana ntabwo yishyuwe Miliyoni y'amadorali, 2016 muri Kenya icyo gihe yari yishyuwe $887,000.



FNB Stadium yuzuye abafana barenga 94,000 baje kureba Chris Brown 




Abiganjemo inkumi zambaye imyenda iriho ibirango bya Chris Brown, baje gutaramana na Chris Brown 



Buri nkumi yose muri South Africa yikozeho



Akanyamuneza ni kose kuri Chris Brown uri gutaramira abafana be barenga 94,000





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND