Kigali

Samoa na Palau byinjiye mu Muryango w’Abibumbye! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/12/2024 10:44
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 15 Ukuboza ni umunsi wa 349 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 16 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1914: Mu gihugu cy’u Buyapani, ahitwa Hojyo mu ntara ya Kyūshū, habereye impanuka y’iturika rya gaz yasize ihitanye abantu bagera kuri 687.

1960: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Richard Paul Pavlick yatawe muri yombi azira gushaka kwivugana John F. Kennedy wiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu ndetse nyuma akaza no kubigeraho.

1961: Nyuma yo guhamwa n’ibyaha 15 burimo ibyibasiye inyokomuntu, ivangura no kurwanya Abayahudi,... uwitwa Adolph Eichman ari muri Israel mu Mujyi wa Yeluzalemu yakatiwe igihano cyo kwicwa.

1973: Uwitwa John Paul Getty III, umwuzukuru w’umuherwe w’Umunyamerika J. Paul Getty, yagaragaye i Naples ari muzima nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ashimuswe n’abayoboke w’umutwe witwara nk’ibyhebe wo mu gihugu cy’u Butaliyani.

1973: Ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryakoze amatora agamije kwemeza cyangwa guhakana niba kuryamana hagati y’abahuje ibitsina bikwiye gufatwa nk’uburwayi cyangwa se bigafatwa nk’ibyifuzo bisanzwe bya muntu, maze bose uko ari 13 bemeranya nta gushidikanya ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bidakwiye kwemerwa mu mategeko nk’uburwayi bwo mu mutwe.

1976: Samoa yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1976: Ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwabaye Perezida w’u Rwanda Kayibanda Gregoire bivugwa ko yaguye Kabgayi aho yari afungiye akahicirwa n’inzara.

1978: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jimmy Carter yatangaje ko igihugu cye cyemeye gukorana na Repubulika y’u Bushinwa, igacana umubano na Taiwan.

1994: Palau yinjiye mu Muryango w’Abibumbye ku mugaragaro.

2001: Nyuma y’imyaka igera kuri 11 umunara wa Pisa ufunzwe, wongeye gufungurwa umaze gutangwaho miliyoni zigera kuri 27 z’Amadorali zo kuwusana.

2005: Perezida wa Argentina Néstor Kirchner yatangaje ko mu gihe gito agiye kwishyura imyenda yo hanze igihugu cye cyari gifite abinyujije mu kigega mpuzamahanga cy’imari.

2014: I Sydney mu murwa mukuru wa Australia, umugabo witwaje intwaro yashimuse abantu bagera kuri 18 abamarana amasaha 16.

2017: Umutingito uri ku gipimo cya 6.5 washegeshe umujyi wa Tasikmalaya muri Indonesia uhitana abantu bane.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1954: Mark Warner, Umunyapolitiki wo muri Amerika wabaye Senateri ya Leta ya Virginia.

1985: Diogo Fernandes,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Stan Leonard, umukinnyi wa Golf ukomoka muri Canada.

2006: Clay Regazzoni, ukomoka mu Busuwisi azwi cyane mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka ya Formula One.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND