Kigali

Mukandayisenga Jeannine 'KaBoy' wakiniraga Rayon Sports WFC yerekeje muri Tanzania

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/12/2024 7:32
0


Mukandayisenga Jeannine uzwi nka 'KaBoy' wakiniraga ikipe Rayon Sports Women Football Club yerekeje muri Yanga Princess yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tanzania nyuma y'uko byari byarabanje kugorana.



Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wamaze no gutangira imyitozo muri Yanga Princess ,yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe naho ikipe ya Rayon Sports WFC yo ikaba yahawe amafaranga arenga miliyoni 3 z'Amanyarwanda bitewe nuko yari akiyifitiye amasezerano y'amezi arindwi.

Ibi bibaye nyuma y'uko Mukandayisenga Jeannine 'KaBoy' yari amaze igihe muri Tanzania mu igeragezwa muri Yanga Princess ndetse akaba yari yaranaritsinze gusa aya mafaranga arenga miliyoni 3 z'Amanyarwanda iyi kipe yatangaga , Rayon Sports WFC yo ikaba itarayemeraga ahubwo igashaka arenga miliyoni 5  bikaba byarangiye iyemeye.

KaBoy yari umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere mu bagore. Kugeza ubu yari amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino irindwi yakinnye muri shampiyona y’uyu mwaka.

Yagiye muri Rayon Sports WFC mu mwaka 2023-2024 avuye mu Inyemera WFC yo mu karere ka Gicumbi . Yahise afasha iyi kipe kwegukana ibikombe birimo icya shampiyona n’icy’Amahoro ndetse asoza shampiyona ari we watsinze ibitego byinshi.

Mukandayisenga Jeannine 'KaBoy' wamaze kwerekeza mu ikipe ya Yanga Princess 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND