Kigali

APR BBC ikomeje kwiyubaka yitegura imikino ya BAL 2025

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/12/2024 7:21
0


Ikipe ya APR BBC ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona ndetse n’irushanwa rya BAL 2025, aho yamaze kwinjiza abakinnyi bashya harimo Uwitonze Justin wakiniraga REG BBC na Habineza Shaffy, wahoze akinira iyi kipe y’Ingabo.



APR BBC, izahagararira u Rwanda muri BAL 2025, irimo gukorera imyitozo muri Lycée de Kigali, ikaba ikomeje kuzana abakinnyi bakomeye mu rwego rwo kwitegura.

Uwitonze Justin, uzwiho ubuhanga mu gutsinda amanota atatu, yavuye muri REG BBC, mu gihe Habineza Shaffy, wakiniraga UGB umwaka ushize, yagarutse mu ikipe yamureze mu myaka yashize.

Kalisa Salongo Eric, Umunyamabanga wa APR BBC, yemeje aya makuru agira ati: “Nibyo koko, twamaze kwiyongeramo abakinnyi bashya kandi dufite intego yo gukomeza kwiyubaka. Hari n’abandi bakinnyi batandukanye twatandukanye na bo.”

Mu bakinnyi APR BBC  yatandukanye nabo harimo Kaje Elie, wamaze kwerekeza muri Kepler BBC, Manzi Dan uzwi nka Kimasa ndetse na Shema Bruno ubu uba mu Bubiligi.

Ikipe y’Ingabo izatangira shampiyona nshya tariki ya 25 Mutarama 2025, ikaba ifite intego yo kwisubiza igikombe imaze kwegukana inshuro ebyiri zikurikiranya ndetse n’ibindi bikombe.

APR BBC  kandi izakira ‘Nile Conference’ y’irushanwa rya BAL, izabera mu Rwanda kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025.

Habineza Shaffy yerekeje muri APR BBC avuye muri UGB

Manzi Dan wamamaye nka Kimasa mu bakinnyi batandukanye na APR BBC
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND