Kigali

Birukanye umugisha? Mvukiyehe Juvenal yashwishwiburije abamushinja gusenya Kiyovu Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/12/2024 17:08
0


Perezida w’ikipe ya Addax FC ikina mu cyiciro cya kabiri, Mvukiyehe Juvenal wahoze ayoboye Kiyovu Sports, yihakanye amakuru yose avugwa ko yasenye ikipe ya Kiyovu Sports, atangaza ko abayobozi bamwitwaza mu rwego rwo gukinga ishashi mu maso, batagaragaza ko ari bo ntandaro y’ibibazo ikipe ifite.



Mu kiganiro Mvukiyehe Juvenal yagiranye na Radio Rwanda, yashimangiye ko ubwo yayoboraga Kiyovu Sports yakoresheje amafaranga menshi, kandi icyo ayo mafaranga yakoze cyagaragaye.

Yavuze ko ayo mafaranga yari ayo gufasha ikipe kugera ku rwego rw’amakipe atwara ibikombe. Kandi Kiyovu Sports yakojejeho imitwe y’intoki ku gikombe inshuro ebyiri.

Mvukiyehe Juvenal yatangarije Radio Rwanda ko intandaro yo kuba Kiyovu Sports igeze habi, ari uko abakunzi bayo bari bararyohewe no guhatanira ibikombe, yakwereka abo bakorana umurongo mugari wo kubaka ikipe ariko igatangira idahatanira ibikombe, icyo gihe bakaba baramwirukanye muri Kiyovu Sports.

Yagize ati: ”Ikintu cyansohoye muri Kiyovu Sports, twirukanse ku gikombe imyaka ibiri bigaragara ko twagitwara. Natanze igitekerezo cy’uko twaguma guhatanira igikombe ariko bidakomeje kudusaba gushora ibintu byinshi, ahubwo twakubaka gake gake tukanazamura abana, tukabikora mu mushinga w’imyaka itatu, ku buryo ku mwaka wa gatatu tuzatwara igikombe bitadusabye ibintu byinshi.

Abavandimwe twakoranaga, bakimara kurita mu gutwi barabyanze, nyuma mbabaza icyo bashaka, bavuga ko bashaka kuguma guhatanira igikombe. Nababwiye ko bidashoboka kuko ni njye washoraga amafaranga menshi mu ikipe. Bakimara kwanga umushinga wanjye, nababwiye ko bitashoboka kuko ntabwo nashakaga kuguma gushoramo amafaranga menshi, bahise banshyira ku ruhande.

N’ubwo Mvukiyehe Juvenal yavuye kuri Kiyovu Sports yirukanwe, yongeye gushimangira ko ari umukunzi wayo, ndetse avuga ko ahangayikishijwe n’ibibazo ikipe ifite. Ati: ”Ni byo Kiyovu Sports iraduhangayikishije, kandi kuba baranyirukanye ntibikuraho ko ndi umukunzi wayo, kandi umukunzi arahangayikisha iyo atari mu bihe byiza.

Mvukiyehe Juvenal yahakanye ibivugwa ko ari we wateje ibihombo ikipe ya Kiyovu Sports. Aragira ati: “Nanjye njya mbyumva, ariko iyo abayobozi ba Kiyovu bavuze ngo nayiteje ibihombo, mbyumva mu buryo butari bwo, cyane ko hari icyo bita igihombo.

Umuyobozi wa Kiyovu Sports yavuze ko abayobozi basimbuye bahombeje ikipe bakayisiga mu madeni. Uyu munsi byakabaye atari njye wikomwa kuko si njye yasimbuye, yasimbuye Jeneral.

Ibyo bihombo bavuga, njye nayoboye Kiyovu Sports imyaka itatu. Umwaka wa mbere twaguze abakinnyi bahagije, kandi ntekereza ko uwo wakabaye ari wo mwaka wari guhombya Kiyovu Sports, cyane cyane ko twakoraga ntaho tuvana kuko hari muri Covid-19, kandi icyo gihe twari mu makipe arwana no kutamanuka.

Mvukiyehe Juvenal yashimangiye ko ubwo yari atangiye kuyobora Kiyovu Sports, yari ikipe yifuzaga kuzamura impano zayo cyane, ikareka kujya ishaka abakinnyi hirya no hino hatandukanye. 

Ati: “Twashakaga ko tugira irerero rikomeye, tukajya tugira abakinnyi bakomeye bava mu marereo yacu. Twatanze inkunga kugira ngo haboneke abana bazi gukina, kandi iyo ni imishinga yahise ihagarara nkimara kuvamo.

“Ku mwaka wacu wa kabiri twakomeje guhatana, twongeramo abakinnyi bakomeye, twisanga dusoje shampiyona turi aba kabiri. Kandi mbere yaho twari twemeje ko tugomba guhatanira ibikombe.

Ibyo byose byadusabaga ibintu byinshi, ari nabyo bavuga ngo byatwaye amadeni. Niba koko twari ikipe ihatanira igikombe, twagombaga kwisanisha n’ikipe ihatanira igikombe, ndetse n’abakinnyi bacu bakaba babayeho neza bibafasha guhatana, ibyo byose ni byo byatwaye amafaranga, kandi ndashimangira ko ibibazo byo muri Kiyovu Sports navuyemo nkemuye 99%.

Mvukiyehe Juvenal yanahakanye ibyavuzwe na Perezida wa Kiyovu Sports Nkurunziza David, avuga ko ubuyobozi bwa Mvukiyehe Juvenal bwatse Miliyoni 90 Frw zo kugura VouVou Pacho, ariko bikarangira aguzwe miliyoni eshatu z’amanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Tumaze gukurirwaho ibihano bya FIFA, VouVou ni umukinnyi twahuriye i Burayi, yakiniraga Manyema, Perezida wa Manyema yaduciye ibihuimbi 20$, maze ayo mafaranga turayaboherereza, umu Agenti we nawe tumuha ibihimbi 5$.

“VouVou yagombaga kujya i bujrayi yari kugurwa ibihumbi 75 by’amayero, ariko viza imurangiriraho ataragenda. Icyo twumvikanye na Manyema yari yaduhaye Vouvou, ni uko kuri buri mwaka tuzajya tumuha amafaranga miliyoni 3 ya Prime de Signature. Buri mwaka twamuhaga miliyoni eshatu, buri kwezi tukamuha umushahara wa miliyoni.

“Ibyo bavuga ngo twavuze ko twamuguze miliyoni 90, nta hantu twigeze tubivuga, ahubwo twavuze ko dufite umukinnyi uhagaze agaciro ka Miliyoni 90 Frw. Mu masezerano ye ari no muri FERWAFA, harimo ko yahabwaga Miliyoni eshatu ku mwaka ya Prime de Signature na Miliyoni eshatu z’umushahara

Mu gihe abayobozi bakomeje kwitana bamwana bavuga ngo kanaka yangije ikipe, Kiyovu Sports ikomeje kujya ahabi. Kugeza ubu muri shampiyona y'u Rwanda, iri ku mwanya wa nyuma n'amanota arindwi. 

Mu mukino yatsinzwemo na APR FC ibitego bitatu ku busa kuri uyu wa Gatatu, Abakunzi bayo bagaragaje ibyapa bisaba ubufasha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ngo ayitabare.


Mvukiyehe Juvenal yahakanye amakuru yose avugwa ko yasize ikipe ya Kiyovu Sports mu bibazo, asobanura uko ikipe yari iri ku murongo

Juvenal yemeje ko icyatumye ava muri Kiyovu Sports ari uko yatanze igitekerezo cy'uko ikipe yakwiyubaka gake gake, maze abanyamuryango bamwereka umuryango kubera ko bari baramaze kuryoherwa no guhatanira igikombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND