Kigali

REG WBBC na APR WBBC muri ¼ cya Africa Women’s Basketball League

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/12/2024 9:43
0


Amakipe ahagarariye u Rwanda mu gikombe cya Africa, Africa Women’s Basketball League ariyo APR W FC na REG W FC zose zizakina kimwe cya kane.



Ikipe ya REG WBBC yongeye guhagararira neza u Rwanda mu mikino Nyafurika ya Basketball mu bagore (Africa Women’s Basketball League), itsinda Jeanne d’Arc de Dakar yo muri Senegal amanota 65-52, bityo ibona itike yo gukina 1/4 cy’iri rushanwa.

Uyu wari umukino wa nyuma mu itsinda rya gatatu, aho amakipe yombi yari ahataniye umwanya wa kabiri utanga itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho cya 1/4. REG WBBC yatangiye umukino yerekana imbaraga, iyobowe n’abakinnyi bayo Aminata Ly na Destiney Philoxy, maze igace ka mbere karangira iyoboye n’amanota 26-11.

Nubwo Jeanne d’Arc de Dakar yagaragaje gukomera mu gace ka kabiri, aho Mbarka Diop yayifashije gutsinda amanota menshi, REG WBBC yakomeje kwihagararaho. Aka gace karangiye Jeanne d’Arc itsinze 15-11, ariko igice cya mbere cy’umukino kirangira REG WBBC iyoboye n’amanota 37-26.

Mu gace ka gatatu, REG WBBC yongeye kwerekana imbaraga zayo, cyane binyuze kuri Kayla Pointer na Victoria Reynolds. Ku ruhande rwa Jeanne d’Arc, abakinnyi nka Bata Judith na Ndeye Sokhna bagerageje kugabanya ikinyuranyo, ariko REG WBBC irakomeza iyobora n’amanota 54-42.

Igace ka nyuma kagaragayemo umukinougenda gacye ugereranyije n’utwanbanje, amanota nayo akabaatatsinzwe ari menshi. Nubwo Jeanne d’Arc yakomeje kugerageza, byagaragaraga yatakaje icyizere cyo kugera ku ntsinzi. 

Umukino warangiye REG WBBC ishimangiye intsinzi yayo ku manota 65-52, ifata umwanya wa kabiri mu itsinda rya gatatu bityo inabona itike ya 1/4.

APR WBBC, indi kipe ihagarariye u Rwanda, nayo yitwaye neza igera muri 1/4 nyuma yo kuba iya kabiri mu itsinda rya kabiri.

Mu mikino iteganyijwe muri 1/4 tariki ya 13 Ukuboza 2024, REG WBBC izacakirana na ASVC Dakar, mu gihe APR WBBC izahura na Friend’s Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire. 

Indi mikino izahuza Al Ahly yo mu Misiri na CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique izahura na Jeanne d’Arc de Dakar.

 

REG W BBC yageze muri kimwe cya kane mu mikino nyafurika 

APR W BBC nayo yageze muri kimwe cya kane mu mikino nyafurika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND