Tariki ya 11 Ukuboza ni umunsi wa 346 w’umwaka wa 2024, hasigaye 20 ngo usozwe.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 11 Ukuboza, ni
umunsi witiriwe ba Mutagatifu Sabin na Barsbas.
Bimwe mu byibukwa ku wa
11 Ukuboza mu mateka y’Isi:
1816: Indiana
yabaye Leta ya 19 mu zigize Amerika.
1848: Igikomangoma
Louis-Napoléon Bonaparte yatorewe kuyobora u Bufaransa, atsindiye ku majwi 74%.
1936: G.
Kulin yavumbuye astéroïde (1436) yiswe Salonta.
1937: U
Butaliyani bwikuye mu Muryango Mpuzabihugu (Société des nations – SDN).
1941: U
Budage n’u Butaliyani byagabye ibitero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1957: Umuririmbyi
Jerry Lee Lewis yashatseho umugore mubyara we Myra Gale Brown wari ufite imyaka
13.
1958: Haute
Volta yabonye ubwigenge ihinduka Burkina Fasso.
1961: Ubwato
bw’Abanyamerika butwara kajugujugu z’intambara bwageze i Saïgon, USA iba
yinjiye ityo mu ntambara kuri Vietnam.
1962: Ni
bwo abantu ba nyuma banyonzwe muri Canada. Abo ni Ronald Turpin na Arthur
Lucas.
1976: Indege
Ilyushin 76 y’Abasoviyete yasandariye i Leninakan, ihitana abantu 78.
1987: Ivatiri
itezemo igisasu yahitanye abantu 11 i Saragosse muri Espagne.
1991: Leta
Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (U.R.S.S.) zarasheshwe, nyuma y’imyaka 74 y’amage,
havuka u Burusiya.
1994: Boris
Eltsine yategetse ko Ingabo z’u Burusiya zigarurira Chechnya na Techéchénie.
1999: Sonia
Rolland yatorewe kuba Nyampinga w’u Bufaransa.
2000: Urukiko
rw’Ubujurire rw’i Santiago rwakuyeho ikurikiranwa mu nkiko rya General Pinochet
wigeze kuyobora Chili.
2006: Felip
Cardelon wari Perezida wa Mexique, yashyizeho igisirikare kidasanzwe agiha
inshingano yo kurwanya ihingwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge icyo gihugu
cyamenyekanyemo cyane mu ruhando mpuzamahanga.
2008: Bernard
Madoff, umuherwe w’Umunyamerika wabaye ikirangirire mu bijyanye n’ubushabitsi
no gutsindira amasoko yahamijwe icyaha cy’ubushabitsi bwa magendu acibwa
ihazabu ya miliyari zisaga 50$ ndetse nyuma mu 2009 aza gusabirwa n’urukiko
gufungwa imyaka 150.
2012: Mu
mujyi wa Aqrab wo muri Syria haturikirijwe ibisasu bihitana abantu 125, abandi
200 barakomereka.
Abavutse uyu munsi:
1475: Papa
Leo X wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Kinyejana cya 16.
1982: Jimmy
Gatete, wabaye umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru muri APR FC n’Ikipe
y’Igihugu Amavubi akanayihesha kwitabira bwa mbere Igikombe cya Afurika, CAN,
muri Tunisia mu 2004.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
384: Papa
Damasus I wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Kinyejana cya Kane.
2008: Bettie
Page, umunyamideli wari ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
wamenyekanye cyane mu myaka ya 1950.
TANGA IGITECYEREZO